skol
fortebet

Perezida Nkurunziza yoherereje Museveni ubutumwa budasanzwe

Yanditswe: Friday 23, Nov 2018

Sponsored Ad

Perezida w’ u Burundi Pierre Nkuruzniza yohereje intumwa kuri Perezida wa Uganda Yoweri Museveni zimushyiriye icyo ibiro bya Perezida wa Uganda byise ‘Ubutumwa budasanzwe’.

Sponsored Ad

Bibaye nyuma y’ umunsi umwe Perezida wa Uganda avuze ko u Burundi bukwiriye gutora itegeko nshinga rishya mu rwego rwo gukemura ibibazo bya politiki no korohereza impunzi gutaha”}

Ibiro bya Perezida Museveni byatangaje ko Minisitiri w’ Ububanyi n’ Amahanga w’ u Burundi Ezechiel Nibigira ubwo butumwa yabugejeje Perezida Museveni , kuri uyu wa 22 Ugushyingo 2018.

Museveni, umaze imyaka 3 ari umuhuza mukuru mu biganiro by’ Abarundi yavuze ko u Burundi bukeye gutora itegeko nshinga rishya ubwo yashyikirizwaga naporo y’ ibi biganiro. Ibi biganiro byayobowe na Benjamin Mkapa wahoze ari Perezida wa Tanzania byarangiye ntacyo bigezeho ahanini bitewe n’ uko uruhande rwa Perezida Nkurunziza rwangaga kwitabira ibi biganiro. Gusa Mkapa yanavuze ko abakuru b’ ibihugu bya Afurika y’ Iburasirazuba batamufashije.

Ibiro bya Perezida Museveni ntabwo byatangaje igikubiye mu butumwa Perezida Nkurunziza yoherereje Museveni.

Museveni yasabye u Burundi gutora itegeko nshinga rishya mu gihe muri kamena 2017 u Burundi bwatoye itegeko nshinga ndetse na Perezida Nkurunziza akaba yaravuze ko ataziyamamaza mu matora ya 2020 ya Perezida w’ u Burundi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa