skol
fortebet

Perezida Putin na Xi Jinping bagiye guhurira muri Uzbekistani

Yanditswe: Thursday 08, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Perezida w’Uburusiya, Vladimir Putin n’uw’Ubushinwa, Xi Jinping bazahurira mu nama muri Uzbekistani.

Sponsored Ad

Perezida w’Uburusiya, Vladimir Putin n’uw’Ubushinwa, Xi Jinping bazahurira mu nama muri Uzbekistani.

Ambasaderi w’Uburusiya mu Bushinwa, Andrei Denisov, yavuze ko abo bategetsi bombi bazahurira mu nama y’umubano bafitanye na Shanghai, izabera mu murwa mukuru Samarkand wa Uzbekistani ku matariki ya 15 na16.

n’ikcyemezo aba bategetsi bombi bafashe cyo kugaragaza imikoranire yeruye hagati yabo, nyuma y’aho Amerika ikomeje kubereka byeruye gushyigikira uduce cyangwa ibihugu bahanganye.

Urugendo muri Uzbekistani, ruramutse rubaye nk’uko rwateganijwe rwaba rubaye urwa mbere Xi akoze mu myaka ibiri n’igice.

Ibitangazamakuru mu Burusiya bivuga ko Xi afite umugambi wo gusura Kazakistani mbere gato y’iyo nama muri Uzbekistani.

Perezida Putine na Xi baheruka kubonanira i Beijing mu Bushinwa mu kwezi kwa kabiri, hasigaye icyumweru kimwe gusa ngo Uburusiya bwohereze abasirikare muri Ukraine.

Abo baperezida babiri basinye amasezerano asaba ko imigenderanire hagati y’ibyo bihugu bibiri ibaho kandi itagira imipaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa