skol
fortebet

Perezida Putin yahigiye kurindira kure ingabo za Ukraine mu kwirind ko Uburusiya bwaterwa

Yanditswe: Thursday 01, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya yarahiye ko agiye gusubiza inyuma ingabo za Ukraine mu rwego rwo kugabanya impungenge ko zagaba ibitero ku butaka bw’Uburusiya.

Sponsored Ad

Yabitangaje mu gihe yahuraga n’impirimbanyi ziri ku isonga mu kumwamamaza mu gihe hateganywa amatora y’umukuru w’igihugu mu Burusiya mu kwezi kwa gatatu. Ni amatora Perezida Putin yizeye kuzatsinda nta gushidikanya.

Abajijwe kuri gahunda y’ibikorwa bya gisirikare ateganya kuri Ukraine, Putin yavuze ko ikotaniro ry’ingabo z’ibihugu byombi rigomba kuba kure cyane y’Uburusiya ku buryo haba intera ihagije, aho ibisasu bitangwa n’ingabo z’Amerika n’Uburayi zishyigikiye Ukraine bidashobora kugera.

Putin yavuze ko abashakashatsi b’Uburusiya banzuye ko igisirikare cya Ukraine cyakoresheje ibisasu bya misile byaturutse muri Leta zunze ubumwe z’Amerika kurasa indege y’Uburusiya yanyuraga hejuru y’agace ka Belgorod taliki 24 z’ukwezi kwa mbere uyu mwaka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa