skol
fortebet

Perezida Ramaphosa asanga Guta muri yombi Vladimir Putin byaba ari ’ugushoza intambara’

Yanditswe: Wednesday 19, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Perezida w’Afurika y’Epfo avuga ko kugerageza uko ari ko kose kwo guta muri yombi Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin ubwo azaba asuye icyo gihugu, kwaba ari ugushoza intambara ku Burusiya.

Sponsored Ad

Cyril Ramaphosa yaburiye muri ayo magambo habura ibyumweru ngo i Johannesburg habere inama mpuzamahanga, inama na Perezida w’Uburusiya yatumiwemo.

Ariko mu gihe Putin yaba avuye ku butaka bw’Uburusiya, bivuze ko inyandiko yo kumuta muri yombi yashyiriweho n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC/CPI) imureba.

Afurika y’Epfo ni umunyamuryango wa ICC, bivuze ko ikwiye gufasha mu kumuta muri yombi.

Ariko mu gihe cyashize yanze kubahiriza inshingano yayo - mu 2015 yahaye inzira itekanye uwari Perezida wa Sudan icyo gihe Omar al-Bashir, wari ukurikiranyweho ibyaha yaregwaga gukorera abaturage b’igihugu cye.

Putin yatumiwe muri Afurika y’Epfo mu kwezi gutaha kwa Kanama (8), ubwo iki gihugu kizaba cyakiriye inama y’ibihugu byo mu itsinda ryitwa BRICS - impine yo mu Cyongereza ya Brazil, Uburusiya, Ubuhinde, Ubushinwa n’Afurika y’Epfo.

Iryo tsinda ry’ibihugu bifite ubukungu burimo gutera imbere mu buryo bwihuse, ribonwa na bamwe nka mucyeba w’itsinda ry’ibihugu birindwi bikize cyane ku isi rya G7.

Ishyaka rikomeye cyane mu yatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Afurika y’Epfo, Democratic Alliance, ryagiye mu rukiko kugerageza guhatira abategetsi guta muri yombi Putin mu gihe yaba akandagije ikirenge muri icyo gihugu.

Inyandiko zo mu rukiko zihishura ko Perezida Ramaphosa atemera na gato gahunda nk’iyo, avuga ko umutekano w’igihugu ari wo uri ahakomeye.

Mu nyandiko yagejeje mu rukiko, yagize ati: "Afurika y’Epfo ifite ibibazo byumvikana ku gushyira mu bikorwa ubusabe bwo guta muri yombi no gushyikiriza [urukiko] Perezida Putin.

"Uburusiya bwarabisobanuye neza ko guta muri yombi perezida wabwo uri ku butegetsi byaba ari ugushoza intambara. Byaba binyuranyije n’itegekonshinga ryacu kuba mu byago byo kujya mu ntambara n’Uburusiya".

Perezida Ramaphosa yongeyeho ko Afurika y’Epfo ari kimwe mu bihugu byinshi byo muri Afurika biganira n’Uburusiya na Ukraine "hagamijwe gusoza intambara burundu", ko rero kugerageza guta muri yombi Putin byasubiza ibintu inyuma.

Mu kwezi gushize, ubutumwa bw’amahoro bw’abaperezida bamwe bo muri Afurika bwasuye ibyo bihugu byombi by’i Burayi.

Abo baperezida bo muri Afurika bari bizeye ko ubutumwa bwabo bushobora gutuma Ukraine n’Uburusiya bajya ku meza y’ibiganiro ariko byarangiye ubwo butumwa bunaniwe kugira icyo bugeraho.

Havuzwe byinshi ku gutseta ibirenge kw’ibihugu byo muri Afurika mu gushyigikira imyanzuro y’inteko rusange y’umuryango w’abibumbye (ONU/UN) yamagana intambara y’Uburusiya muri Ukraine.

Abanyamakuru bavuga ko impamvu zabyo zirimo nko gucungira ku Burusiya - nk’umubano Afurika y’Epfo yari ifitanye n’Ubumwe bw’Abasoviyeti mu gihe cyo kurwanya ubutegetsi bw’ivanguramoko bwa ba nyamucye b’abazungu bwa apartheid, cyangwa ukuntu muri iki gihe Mali icungira ku bacanshuro b’Abarusiya bo mu itsinda Wagner mu kurwanya intagondwa zigendera ku mahame akaze yiyitirira Islam.

Hari n’umubano Uburusiya bufitanye n’ibihugu byo muri Afurika ushingiye ku bukungu, ibyo bihugu birimo n’Afurika y’Epfo.

Umuherwe w’Umurusiya ufite ijambo muri politiki wafatiwe ibihano, Viktor Vekselberg, bivugwa ko ari umwe mu batera inkunga nyinshi ishyaka riri ku butegetsi muri Afurika y’Epfo - African National Congress (ANC).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa