skol
fortebet

Perezida Ramaphosa ushinjwa kubeshya abadepite agiye gusubiza impano ya 35 000$

Yanditswe: Monday 19, Nov 2018

Sponsored Ad

Perezida wa Afurika y’ Epfo Cyril Ramaphosa agiye gusubiza amafaranga yahawe nk’ impano yo kumufasha kwiyamamaza kampani yayamuhaye yitwa Bosasa ubu akaba ariyo itsindira amasoko menshi.

Sponsored Ad

Iyo mpano ni ibihumbi 35 by’ amadorali ya Amerika. Perezida Ramaphosa ubwe yiyemeje gusubiza Bosasa aya madorali.

Tariki 6 Ugushyingo ubwo yari imbere y’ Inteko Ishinga amategeko yavuze ko aya madorali ari ayo Bosasa yishyuye umuhungu we Andile.

Ku wa Gatatu w’ icyumweru gishize yandikiye Inteko ishinga amategeko avuga ko igisubizo yatanze atari cyo yisubiraho avuga ko ari impano Bosasa yahaye umuhungu we yo kumufasha kwiyamamaza.

Uku kwisubiraho niko umudepite wo mu ishyaka Economic Freedom Fighters Julius Malema yahereye ashinja Perezida Ramaphosa kubeshya abadepite.

Umuhungu wa Ramaphosa , Andile yabwiye itangazamakuru ko nta mafaranga Bosasa yigeze imwishyura.

Ku wa Gatandatu, Ibiro Ntaramakuru bya Abafaransa AFP byatangaje ko umuvugizi w’ ishyaka ANC, Zizi Kodwa yabwiye ikinyamakuru cya Leta ko Perezida ubwe yafashe icyemezo cyo kwishyura ayo mafaranga avugwa.

Umuyobozi w’ abadepite batavuga rumwe n’ ubutegetsi Mmusi Maimane yasabye ko hakorwa iperereza ryimbitse ku mafaranga yose Bosasa yahaye umuryango wa Perezida Ramaphosa.

Perezida Ramaphosa yasimbuye Jacob Zuma wegujwe kubera ibyaha birimo na ruswa, mu byo yiyemeje kurwanya harimo na ruswa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa