skol
fortebet

Perezida Ruto yanze ubusabe bwa RDC bwo gufunga Nangaa

Yanditswe: Sunday 17, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Kenya, William Ruto yashwishurije Leta ya RDC yari yasabye ko Corneille Nangaa uherutse gushinga ihuriro rirwanya ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi atabwa muri yombi.

Sponsored Ad

Ruto yavuze ko adashobora guta muri yombi umuntu amuziza gusohora itangazo. Yabwiye Congo ko niba ishaka kwirukana ambasaderi wa Kenya, ifite uburenganzira bwo kubikora.

Mu kiganiro n’abanyamakuru mu ijoro ryo ku cyumweru, Perezida William Ruto yavuze ko Kenya ari “igihugu cya demokarasi”, ko “nta muntu ubuzwa na leta gutanga amakuru ayo ariyo yose.”

Yagize ati: “Basohoreye itangazo hano, DRC ishaka kumenya niba tudashobora kubafunga, nuko ndababwira nti ‘Kenya ni demokarasi, ntabwo twafata umuntu kuko yasohoye itangazo, dufata abanyabyaha’.

“Niba umuntu agiye hanze agakora ibyaha tuzaza tumukurikirane, ariko niba umuntu yasohoye itangazo? Ni bangahe basohora amatangazo hano andwanya? Buri munsi, abantu basohora amatangazo, ibyo nicyo demokarasi ari cyo.”

Repubulika ya Demokarasi ya Congo ivuga ko yahamagaje ambasaderi wayo muri Kenya ngo bagirane ibiganiro, nyuma yuko muri Kenya hashingiwe ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro irwanya ubutegetsi bwa Kinshasa.

Umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya DR Congo Alain Tshibanda yavuze ko igihugu cye cyanahamagaje ugihagarariye mu muryango w’Afurika y’uburasirazuba (EAC), ufite icyicaro i Arusha muri Tanzania.

Nta cyo EAC yari yatangaza ku mugaragaro.

Ibi bibaye nyuma yuko ku wa gatanu i Nairobi mu murwa mukuru wa Kenya, muri hoteli Serena, Corneille Nangaa wahoze ari umukuru w’akanama k’amatora ka DR Congo, agaragaye atangiza ihuriro rya politiki na gisirikare ryo kurwanya leta ya DR Congo, ryiswe ’Alliance Fleuve Congo’ (AFC).

Mbere y’iki kiganiro n’itangazamakuru, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Kenya Musalia Mudavadi yari yasohoye itangazo rivuga ko Kenya "yitandukanyije n’amagambo ayo ari yo yose cyangwa ibikorwa bishobora guhungabanya amahoro n’umutekano by’igihugu cy’inshuti cya DRC."

Mudavadi yavuze ko iperereza ryo "kumenya imyirondoro y’abakoze itangazo" ry’iryo huriro no kumenya "ikigero ibyo bavuze niba birenze imvugo yemewe n’itegekonshinga".

Abanyamakuru babajije Perezida Ruto niba hari umwuka mubi hagati ya leta zombi, arasubiza ati:

“Nibafata umwanzuro wo kwirukana ambasaderi wacu kuko itangazo ryasohorewe i Nairobi, ibyo ni uburenganzira bwabo, ariko urabizi ntabwo nafunga umuntu kuko gusa yasohoye itangazo ibyo binyuranyije na demokarasi, uko niko Kenya iteye.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa