skol
fortebet

Perezida Samia Suluhu yasuhuje mu buryo bwihariye mugenzi we Uhuru Kenyatta yasuye [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 04, May 2021

Sponsored Ad

Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan yageze muri Kenya kuri uyu wa kabiri mu ruzinduko rw’iminsi ibiri rugamije gutsura umubano hagati y’ibihugu byombi.
Biteganyijwe ko we na mugenzi we wa Kenya Uhuru Kenyatta bavugira ijambo hamwe ku biro bya perezida w’iki gihugu.
Ku wa gatatu, Perezida Samia azageza ijambo ku nteko ishingamategeko ya Kenya imitwe yombi yateranye (abadepite n’abasenateri).
Uru ruzinduko rurimo kubonwa nk’umuhate wo gusana umubano waranzwe no kwishishanya hagati (...)

Sponsored Ad

Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan yageze muri Kenya kuri uyu wa kabiri mu ruzinduko rw’iminsi ibiri rugamije gutsura umubano hagati y’ibihugu byombi.

Biteganyijwe ko we na mugenzi we wa Kenya Uhuru Kenyatta bavugira ijambo hamwe ku biro bya perezida w’iki gihugu.

Ku wa gatatu, Perezida Samia azageza ijambo ku nteko ishingamategeko ya Kenya imitwe yombi yateranye (abadepite n’abasenateri).

Uru ruzinduko rurimo kubonwa nk’umuhate wo gusana umubano waranzwe no kwishishanya hagati y’ibihugu byombi, rimwe na rimwe byatewe n’ihangana mu bukungu, biza guhuhuka ku butegetsi bw’uwari Perezida wa Tanzania John Magufuli.

Kenya yanagiranye umubano mubi na Tanzania ku buryo iki gihugu cyahisemo bwo guhangana na Covid-19.

Kubera kunanirwa kumvikana ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 mu bice by’umupaka, ibi byavuyemo kongera imisoro ku bicuruzwa bya buri gihugu.

Mu kwihimura, Tanzania yabujije kompanyi enye z’indege zo muri Kenya kugera muri icyo gihugu, zirimo na Kenya Airways.

Ariko, kuva yagera ku butegetsi mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka, Perezida Samia yahinduye umurongo w’iki gihugu ku bijyanye no guhangana na Covid-19, ashyiraho itsinda rijya inama ku buryo bwo kurwanya iki cyorezo.


BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa