skol
fortebet

Perezida Samia yahaye ijwi Liberata Mulamula ushaka umwanya wubunyamabanga bwa Commonwealth

Yanditswe: Tuesday 11, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Samia Suluhu wa Tanzania yashyigikiye kwiyamamaza kwa ambasaderi Liberata Rutageruka Mulamula wahoze ari minisitiri w’ububanyi n’amahanga ku mwanya wo kuba umunyamabanga mukuru w’umuryango wa Commonwealth.

Sponsored Ad

Perezida Samia Suluhu wa Tanzania yashyigikiye kwiyamamaza kwa ambasaderi Liberata Rutageruka Mulamula wahoze ari minisitiri w’ububanyi n’amahanga ku mwanya wo kuba umunyamabanga mukuru w’umuryango wa Commonwealth.

Ikinyamakuru Daily News cyo muri Tanzania gisubiramo umuvugizi wa leta Gerson Msigwa yemeza ko gutorwa kwa Mulamula kuri uwo mwanya byafasha Tanzania gutambutsa intego zayo muri uwo muryango w’ibihugu.

Msigwa asubirwamo agira ati: “Leta ikuriwe na Perezida Samia Suluhu iramushyigikiye kuko yemera ko afite ubushobozi, kandi yahagararira igihugu neza kandi yaba ambasaderi mwiza wa Tanzania na Africa muri rusange.”

Mu mwaka ushize Perezida Samia yirukanye ambasaderi Mulamula ku mwanya wa minisitiri w’ububanyi n’amahanga kubera “kurenga imbibi” [z’ibyo yemerewe mu nshingano].

Icyo gihe Mulamula yari amaze umwaka umwe ari minisitiri w’ububanyi n’amahanga, mbere yabaye kandi ambasaderi wa Tanzania muri ONU, muri Canada na Amerika.

Umunyamabanga mukuru wa Commonwealth atorwa mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango (CHOGM), akayobora manda zitarenga ebyiri z’imyaka ine buri imwe.

Inama y’abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango - ubu ukuriwe na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame - iteganyijwe kubera muri Samoa mu mwaka utaha.

Umwongerezakazi Patricia Scotland usanzwe muri uyu mwanya yatorewe manda ya kabiri mu nama yabaye umwaka ushize i Kigali.

Manda ya Patricia ya kabiri yagomba kurangira mu 2020 ariko inama ya CHOGM yagombaga kuba icyo gihe irasubikwa kubera Covid iba hashize imyaka ibiri.

Nyuma yo kuba kuri uyu mwanya imyaka itandatu kuri manda ya mbere aho kuba ine, mu Rwanda Patricia Scotland bamutoreye gutegeka imyaka ibiri.

Patricia ni umunyamabanga wa gatandatu w’uyu muryango n’umugore wa mbere wawutorewe.

Mulamula aramutse atowe yaba abaye umunyafurika wa kabiri ugiye kuri uyu mwanya nyuma ya Emeka Anyaoku wo muri Nigeria (1990-2000).

Ambasaderi Mulamula w’imyaka 67, mu 1989 yarangije icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu butegetsi na politike muri St. John’s University, muri Amerika, naho mu 1980 yari yarangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri ‘science politique’ n’ububanyi n’amahanga muri University of Dar es Salaam.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa