skol
fortebet

Perezida Trump yahaye umwaka umwe abanyagitugu bose bo muri Afurika

Yanditswe: Sunday 04, Mar 2018

Sponsored Ad

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump yarakariye abakuru b’ ibihugu bya Afurika bakomeje gusimburana bahindura itegeko nshinga ry’ ibihugu byabo ngo bazakurwe ku butegetsi n’ urupfu ari nako bakoresha umutungo w’ igihugu bikiza abatavugarumwe nabo.
Mu nama yabereye muri Perezidansi ya Leta za Amerika y’ abajyanama ba Trump kuri Afurika Trump yavuze ko arambiwe abanyagitugu bo muri Afurika yongeraho ko abahaye umwaka umwe uzaba atarava ku butegetsi agakurwaho hakoreshejwe ingufu (...)

Sponsored Ad

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump yarakariye abakuru b’ ibihugu bya Afurika bakomeje gusimburana bahindura itegeko nshinga ry’ ibihugu byabo ngo bazakurwe ku butegetsi n’ urupfu ari nako bakoresha umutungo w’ igihugu bikiza abatavugarumwe nabo.

Mu nama yabereye muri Perezidansi ya Leta za Amerika y’ abajyanama ba Trump kuri Afurika Trump yavuze ko arambiwe abanyagitugu bo muri Afurika yongeraho ko abahaye umwaka umwe uzaba atarava ku butegetsi agakurwaho hakoreshejwe ingufu za gisirikare.

Yagize ati "Abanyafurika benshi bapfiriye mu nyanja bagerageza kujya I Burayi. Nitutigizayo aba banyafurika b’ Abanyagitugu (abimukira)bazakomeza kuzura mu Burayi n’ Amerika. Ni inshingano zacu dukwiye kugira icyo tubikoraho.”

Umwe mu bari muri iyi nama yatangaje ko Perezida wa USA agiye koherereza iyi gasopo aba bakuru b’ ibihugu abinyujije kuri ba ambasaderi. Gusa ntabwo yavuze ibyo bihugu ubu butumwa bugenewe ibyo aribyo nk’ uko Afrique info yabitangaje.

Trump yakomeje agira ati “Mu minsi iri mbere nzohereza ba Ambasaderi muri Afurika. Bazaha ubutumwa aba banyagitugu bose, bababwire ko mbahaye umwaka umwe wonyine wo kuba bamaze kuva ku butegetsi bitaba ibyo bagahangana n’ ibihano biremerewe utaretse no kuba nakoresha ingufu za gisirikare”.

Nk’ uko uyu muntu wari muri iyi nama yabitangaje Trump avuga ko umunyagitigu uzanga kuva ku butegetsi azafatirwa ibihano by’ ubukungu, akabuzwa gutemberera muri Amerika, Amerika ikagabanya gushora imari mu gihugu cye. Ibi ngo nibitagira icyo bihindura azakurwa ku butegetsi hifashishijwe igisirikare(military coup).

Iki kinyamakuru kivuga ko uwo muntu wari muri iyo nama yagitangarije ko mu minsi ya vuba abo banyagitigu batandatu bazabona amabaruwa avuye kuri Trump

Ibitekerezo

  • Urumunu wumugabo kbs uvuga ukuri

    Abayobozi b’Abanyagitugu bari mu bibazo Africa ifite. Bajyaho bakanava ku butegetsi bagaritse ingogo. Mana kiza Africa abanyagitugu maze nayo igire amahoro arambye nk’indi migabane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa