skol
Kigali
startimes

Perezida Trump yavuze ko atazatanga ubutegetsi mu mahoro natsindwa na Biden

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 24 September 2020 Yasuwe: 1474

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yanze kwiyemeza kuzahererekanya ubutegetsi mu mahoro natsindwa amatora ya perezida yo mu kwezi kwa cumi na kumwe uyu mwaka.

Mu kiganiro n’abanyamakuru mu biro bye bya White House, yagize ati: "Tuzagomba kureba uko bigenda. Ibyo murabizi".

Perezida Trump yanavuze ko yemeza ko ibizava mu matora bishoboka ko bizacyemurirwa mu rukiko rw’ikirenga rw’Amerika, nanone yongera kuvuga ko adashira amakenga uburyo bwo gutora hifashishijwe uburyo bw’iposita avuga ko bwabamo uburiganya.

Leta zimwe z’Amerika zikomeje gushishikariza abaturage kuzatora bifashishije iposita, zivuga ko bicyenewe ko Abanyamerika barindwa icyorezo cya coronavirus.

Trump yavuze iki nyirizina?

Ejo ku wa gatatu nimugoroba (ku masaha y’Amerika), Bwana Trump yabajijwe n’umunyamakuru niba yakwizeza ko azahererekanya ubutegetsi mu mahoro "atsinze, atsinzwe cyangwa anganyije" na Joe Biden.

Kugeza ubu, mu gihe habura iminsi 41 ngo amatora abe, amakusanyabitekerezo mu gihugu agaragaza ko Bwana Biden arusha Perezida Trump amahirwe menshi yo kuba yatsinda amatora.

Perezida Trump, wo mu ishyaka ry’abarepubulikani, yagize ati: "Maze igihe ninubira bikomeye amatora. Kandi amatora ameze nabi cyane".

Ubwo umunyamakuru yasaga nk’umuhinyuza avuga ko "abantu barimo guteza imidugararo", Bwana Trump yahise asobekamo ati: "Va ku by’amatora, kandi uzabona ko azaba arimo amahoro cyane - nta hererekanya rizabaho, mvugishije ukuri, hazakomeza ubutegetsi buriho".

Mu 2016, Perezida Trump nabwo yanze kwiyemeza ko azemera ibyavuye mu matora aho yari ahatanye na Hillary Clinton wo mu ishyaka ry’abademokarate, yavugaga ko Madamu Clinton abangamiye demokarasi.

Byarangiye Bwana Trump atsinze ayo matora, nubwo yabuzeho amajwi miliyoni eshatu ku kigero cyari kimenyerewe cy’intsinzi, amatora yakomeje kunenga nubwo yari yayatsinze.

Mitt Romney, senateri w’umurepubulikani, udasanzwe muri iryo shyaka kuko ajya anyuzamo akanenga Perezida Trump, ejo ku wa gatatu yanditse kuri Twitter ati:

"Icya ngombwa muri demokarasi ni ihererekanya ry’ubutegetsi mu mahoro; ibyo bitabayeho byaba ari muri Belarus [ahaherutse kuba amatora atavuzweho rumwe]".

"Ikintu icyo ari cyo cyose cyo kuvuga ko perezida ashobora kutazubaha ibi biteganywa n’itegekonshinga ni ibintu bitakwiyumvishwa kandi bitakwemerwa".

Abademokarate bavuze iki?

Aganira n’abanyamakuru muri leta ya Delaware, Bwana Biden yavuze ko amagambo ya Perezida Trump ku ihererekanya ry’ubutegetsi "nta bwenge burimo".

Itsinda rishinzwe kwamamaza Biden ryavuze ko ryiteguye "amayeri" ayo ari yo yose ya Perezida Trump.

Iryo tsinda ryongeyeho ko "guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe [z’Amerika] ishoboye neza cyane guherekeza igasohora muri White House abahayobeye bakahinjira nta ruhushya babifitiye".

Bwana Biden na we ashinjwa na bamwe guhembera imidugararo mu matora kubera amagambo yavuze mu kwezi kwa munani ati:

"Haba hari uwibwira ko hazaba urugomo rucye muri Amerika Donald Trump niyongera gutorwa?"

Mu kwezi gushize, Madamu Clinton yashishikarije Bwana Biden ko kuri iyi nshuro mu ijoro ryo ku munsi w’amatora atazemera ko yatsinzwe "uko byagenda kose" babaye begeranye cyane mu majwi.

Yavuze ko bishoboka ko abarepubulikani bashobora kugerageza "kuvangavanga abatatoye" bakaniyambaza abanyamategeko babo mu kwanga ibyavuye mu matora.

Ejo ku wa gatatu, Perezida Trump yongeye gushimangira umwanzuro we wo gusaba ko mu rukiko rw’ikirenga hongerwamo undi mucamanza mushya mbere y’amatora, kuko ngo abona ko ibyavuye mu matora bizakiranurwa n’urwo rukiko.

Perezida Trump yavuze ko azagena umucamanza w’umugore muri uru rukiko ku wa gatandatu w’iki cyumweru. Azaba asimbuye umucamanza Ruth Bader Ginsburg, wapfuye ku wa gatanu mu cyumweru gishize.

BBC

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umuraperi Mwana Fa n’umujyanama wa Diamond babaye abadepite,Professor Jay...

Hamis Mwinjuma, umuhanzi uzwi cyane nka Mwana FA yatorewe kujya mu nteko...
30 October 2020 Yasuwe: 1007 0

Burundi: Perezida Ndayishimiye yatengushye abashomeri bo mu ntara ya...

Mu mwiherero watumijwe na perezida w’u Burundi,Evariste Ndayishimiye, yemeje...
29 October 2020 Yasuwe: 2643 0

Tanzania: Tundu Lissu utavuga rumwe n’ubutegetsi avuga ko habayeho...

Umwe mu bakomeye batavuga rumwe n’ubutegetsi muri Tanzania avuga ko habayeho...
29 October 2020 Yasuwe: 844 0

Abanya Tanzania babyukiye mu matora ya Perezida w’igihugu

Abaturage bagera kuri miliyoni 29 uyu munsi ku wa gatatu babyukiye mu...
28 October 2020 Yasuwe: 809 0

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi ni abarozi – Perezida Museveni

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yibasiye abatavuga rumwe n’ishyaka...
25 October 2020 Yasuwe: 1769 0

FBI irashinja Iran n’Uburusiya koherereza ubutumwa bw’iterabwoba bamwe mu...

Abakuriye ubutasi muri Amerika batangaje ko Iran ari yo yoherereje ubutumwa...
22 October 2020 Yasuwe: 744 0