skol
fortebet

Perezida Trump yongeye asubizaho ibiganiro na Koreya ya Ruguru

Yanditswe: Saturday 26, May 2018

Sponsored Ad

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Trump nyuma y’ umunsi umwe yandikiye mugenzi wa Kim Jon Un wa Koreya ya Ruguru amumenyesha ko ibiganiro byagombaga kubahuriza muri Singapore bitakibaye yongeye yisubiraho avuga ko ‘ibyo biganiro bizabaho’.

Sponsored Ad

Mu butumwa yashyize kuri Twitter yagize ati “Turimo kugirana ibiganiro by’ umumaro na Koreya ya Ruguru ku gusubizaho inama. Nibiba bizabera muri Singapore kuri ya tariki 12 Kamena, binabaye ngombwa twakwigiza inyuma itariki”

Leta zunze ubumwe za Amerika muri iki cyumweru yagaragaje guhuzagurika mu mvugo no kudafata icyemezo gihamye kuri ibi biganiro bizayihuza na Koreya ya Ruguru.

Ku wa Kabili Perezida Trump yavuze ko ibiganiro bizamuhuza Kim Jong un bishobora kutaba mu kwezi gutaha.

Ku wa Gatatu Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe za Amerima Mike Pompeo yavuze ko ibiganiro bizahuza Trump na Kim Jong un bizaba.

Ku wa Kane ibiro bya Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika byandikiye Kim Jong un bimumenyesha ko ibiganiro byagombaga kumuhuza na Trump bitakibaye.

Trump yavuze ko umwe mu bayobozi ba Koreya ya Ruguru yavuze amagambo ataramushimishije akaba ariyo mpamvu yari yatumye akuraho ibi biganiro. Koreya ya Ruguru yakomeje kugaragaza ko icyeneye ibi biganiro bituma kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Gicurasi Trump asubizaho ibi biganiro.

Ibi bihugu byombi bisa n’ ibirimo gucengana kuko Koreya ya Ruguru nubwo irimo kuvuga ko ishaka ko ibi biganiro bibaho idashaka ko bazaganira ku kibazo cy’ intwaro z’ ubumara ari naho ikibazo nyir’ izina gishingiye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa