skol
fortebet

Perezida Tshisekedi na Salva Kiir mu rugamba rwo kugarura amahoro n’umutekano mu bihugu byabo

Yanditswe: Monday 09, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Félix-Antoine Tshisekedi yahuye na mugenzi we Salva Kiir, i Juba muri Sudani y’Amajyepfo, mu biganiro bigamije gushaka uburyo impande zombie zahangana no kugarura amahoro n’umutekano mu bihugu bayoboye.

Sponsored Ad

Perezida Félix-Antoine Tshisekedi yahuye na mugenzi we Salva Kiir, i Juba muri Sudani y’Amajyepfo, mu biganiro bigamije gushaka uburyo impande zombie zahangana no kugarura amahoro n’umutekano mu bihugu bayoboye.

Ni mu ruzinduko rw’akazi Perezida Félix-Antoine Tshisekedi yagiriye muri Sudani y’Amajyepfo , mu rwego rwo gukomeza gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi .

Ubusanzwe, DRC na Sudani yepfo n’ibihugu bisangiye umupaka uherereye mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Congo, ufite uburebure bw’ibirometero 650.

Ibi bihugu byombi, bigize Umuryango w’Afurika y’iburasirazuba (EAC), byiyemeje gukorera hamwe kugira ngo byishakire amahoro arambye, binyuze mu guhuriza hamwe imbaraga n’ubumenyi mu kurinda abaturage babo.

Perezida Félix-Antoine Tshisekedi yavuze ko yifuza ko ibihugu byombi byashimangira ubufatanye n’ibiganiro bya kivandimwe bihoraho mu buryo bwo gushimangira umubano hagati yabo.

Abakuru b’ibihugu byombi baganiriye ku iyubakwa ry’umuhanda uzava muri Sudani y’Amajyepfo ugana mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa DRC,no kwihaza mu biribwa, bavuga ko Sudani y’Amajyepfo ari kimwe mu bihugu bifite ubushyo butangaje bw’inka hafi miliyoni 30, bikaba bitangaje ku isi.

Ikinyamakuru Agence congolaise de presse cyanditse ko aba Perezida bombi bagaragaje ubushake bwo gukorana neza no gufatanya mu gukemura ibibazo by’umutekano muke byugarije umuryango w’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba bahuriye mo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa