Perezida Tshisekedi yagiye mu Bubiligi gusabira u Rwanda ibihano
Yanditswe: Thursday 29, Feb 2024
Perezida Félix-Antoine Tshisekedi yakiriwe na Minisitiri w’intebe w’ubwami bw’Ububiligi Alexander De Croo, Kuwa 28/2/2024,nyuma asaba ko u Rwanda rwafatirwa ibihano.
Aganira n’abanyamakuru,uyu Tshisekedi yagize ati: "Icyo nasaba ku byerekeye u Rwanda? Ibihano....”
Félix-Antoine Tshisekedi yaganiriye n’abanyamakuru nyuma yo kuganira na Minisitiri w’intebe w’Ububiligi, Alexander De Croo, igihugu kiyoboye akanama k’umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi.
Perezida wa Kongo yongeye kwamagana amasezerano y’ubwumvikane aherutse gusinywa hagati y’u Rwanda n’Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi ku bijyanye n’amabuye y’agaciro:
Ati: “Nishimiye uruhande rw’Ububiligi, na bwo bwibaza ibibazo bijyanye n’aya masezerano. Twibwira ko uyu mwanya ari mwiza cyane; kubera ko niba hari amasezerano, hagomba kumenyekana neza inkomoko y’ayo mabuye y’agaciro.
Twizera tudashidikanya ko aya ari amabuye y’agaciro yibwe muri DRC. Nta kibazo kuri twe ko aya masezerano ashobora kubahirizwa. Buri gihe haba hariho uburyo bwo gukora byinshi. Ububiligi hari icyo bukora. ”
Nyuma yo kuva i Luanda, kuri uyu wa gatatu mu gitondo,Perezida Tshisekedi yageze i Buruseli, umurwa mukuru w’Ububiligi, mu rugendo rw’akazi. Akimara kuhagera, yakiriwe na Minisitiri w’intebe Alexander De Croo.
Perezida Tshisekedi yatangaje ko ibiganiro hagati y’abo bombi, byibanze ku bufatanye bw’ibihugu byombi, inyungu rusange n’umutekano mu burasirazuba bwa DRC.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *