skol
fortebet

Perezida Tshisekedi yatangije igikorwa cyo kwibuka ubwicanyi bwakorewe Abanye Congo

Yanditswe: Friday 04, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa gatatu itariki 2 z’ukwezi kwa munani, Perezida Felix-Antoine Tshisekedi yatangije ibikorwa byo kwibuka ubwicanyi bwakorewe Abanye Congo mu murwa mukuru Kinshasa.

Sponsored Ad

Umukuru w’igihugu cya Republika ya Demokrasi ya Congo, RDC, yabikoreye kuzirikana mu cyubahiro ro abanye Congo bose bishwe bazira ubusa kubera inyungu z’abantu zishingiye ku bukungu cyangwa umutungo nk’uko Radio Okapi yabyanditse

Ibiro by’umukuru w’igihugu byahamagariye abaturage gufatana urunana bakarwanya Ibihugu by’amahanga byateye igihugu cyabo nka RDC

Nyuma y’ubuhamya bwinshi buteye agahinda buvuga ku byabaye muri RD Congo , Perezida Tshisekedi nawe yahise afata ijambo .

Yagize ati: "Turi mu gahinda kenshi n’umubabaro, ariko kandi dufite n’ishyaka ryo kwihangana mu rwego rwo kurengera kubaho kwacu. Mfashe uyu mwanya kubera ibyo nshinzwe n’ibyo ngomba gukora nk’inshingano zanjye nka Perezida w’igihugu , mu gutangiza umunsi nk’uyu wo kwibuka Jenoside yakorewe abanye Congo (GENOCOS), twibuka amamiliyoni y’abishwe muri iyi myaka irenga 20 ishize bazize ibikorwa by’ubunyamaswa biteye agahinda."

Kuri we, ayo mahanoi "yakongejwe n’ibihugu bimwe na bimwe by’ibihangange n’abo bakorana , nta kindi bagambiriye atari ukwifuza kwiba no gutwara ibyabandi mu buryo bunyuranije n’amategeko bititaye ku nyungu zacu kandi ibyo biba ari umutungo karemano w’Igihugu"

Kuri prezida Tshisekedi, ngo buri tariki 2 Kanama isobanura ibihe bidasanzwe mu Gihugu kuko tuba twibukira hamwe Abacu bishwe bazizwa ibyabo.

Prezida Tshisekedi yibukije ko "iyi tariki ya 2 Kanama 2023, isanzwe itwibutsa undi musi, na wo ufite igisobanuro gikomeye, itariki 4 z’ukwezi kwa mbere, witiriwe abene gihugu bacu bitanze ngo igihugu kibone ubwigenge."

Kw’itariki 2 z’ukwezi kwamunani mu 1998, ni ho umutwe witwaje intwaro wa RCD bivugwa ko wari ufashwe mu mugongo n’Urwanda, Uganda n’Uburundi wateraga igihugu cya Congo cyari kiyobowe icyo gihe na Perezida Laurent-Désiré Kabila.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa