skol
fortebet

Perezida Tshisekedi yemeje ko M23 itazigera ifata Umujyi wa Goma

Yanditswe: Friday 17, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, Felix Tshisekedi,yatangaje ko igihugu cye kigiye guhitamo kwirwanaho mu gihe amahanga yakomeza gutinda kuza gutabara no gufatira ibihano u Rwanda ngo rushyigikiye umutwe wa M23.

Sponsored Ad

Ibi Perezida Tshisekedi yabitangaje kuri uyu wa kane mu kiganiro yahaye Televiziyo y’abafaransa France 24.

Ikindi Tshisekedi yatangaje nuko yijejeje abanyekongo ko umujyi wa GOMA uko byagenda kose udashobora gufatwa na M23 nubwoo uwo mutwe urimo kwegera imbere ku rubuga rw’intambara.

Perezida Félix Tshisekedi yabwiye France 24 ati :"… twatabaje amahanga kenshi ngo aze gutabara abanje gufatira ibihano u Rwanda, ariko ibyo nibitinda kugerwaho, tuzirwanirira twebwe ubwacu.Tuzakoresha uburyo bwo kwirwanaho no kurinda abaturage bacu."

Muri icyo kiganiro, Umukuru w’igihugu cya Congo akaba yongeye kandi gushinja igihugu cy’u Rwanda kuba aricyo kiri mu bayoboye umutwe wa M23.

Yavuze ko M23 ari agace ka RDF ndetse ko bafite ibihamya bidashidikanywaho by’uko u Rwanda arirwo rutera RDC.

Akaba yijejeje abanye congo ko batuza kuko Umujyi wa Goma bitazakunda ko ufatwa n’abarwanyi ba M23 uko byagenda kose.

Perezida Tshisekedi yagize ati: " Ntibazafata Goma.Babyibagirwe.Ntibazafata Goma kuko tuzabasubiza."

Felix Tshisekedi yanavuze ku kibazo cya Wazalendo, itsinda ry’abasivili bafashe intwaro kugira ngo barengere inyungu zabo.

Yavuze ko bakunda igihugu cyabo ndetse no kurinda umuryango wabo.

Kuri uyu wa Kane,muri Rutshuru, Masisi na Nyiragongo,hiriwe agahenge ariko byitezwe ko imirwano ishobora kongera kubura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa