skol
fortebet

Perezida Tshisekedi yise u Rwanda umwanzi w’amahoro ya RDC imbere ya Papa Francis

Yanditswe: Wednesday 01, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Felix AntoinevTshisekedi, yabwiye umushumba wa Kiliziya Gatorika ku Isi, Papa Francois,ko u Rwanda ari "umwanzi w’amahoro.”
Kuri uyu wa Kabiri,tariki ya 31 Mutarama 2023, nibwo Papa Francois yagiriye uruzinduko rw’amateka mu gihugu cya Repubuka ya Demokarasi ya Congo.
Perezida Tshisekedi ubwo yahaga ikaze uyu munyacyubahiro, yavuze ko” ubugwaneza basanganwe, butifuzwa n’abanzi b’amahoro n’imitwe yitwaje intwaro ituruka mu bihugu by’ibituranyi.” (...)

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Felix AntoinevTshisekedi, yabwiye umushumba wa Kiliziya Gatorika ku Isi, Papa Francois,ko u Rwanda ari "umwanzi w’amahoro.”

Kuri uyu wa Kabiri,tariki ya 31 Mutarama 2023, nibwo Papa Francois yagiriye uruzinduko rw’amateka mu gihugu cya Repubuka ya Demokarasi ya Congo.

Perezida Tshisekedi ubwo yahaga ikaze uyu munyacyubahiro, yavuze ko” ubugwaneza basanganwe, butifuzwa n’abanzi b’amahoro n’imitwe yitwaje intwaro ituruka mu bihugu by’ibituranyi.”

Perezida Tshisekedi yavuze ko “Congo mu myaka myinshi irenga mirongo itatu , yaranzwe n’ihohoterwa ndetse no guhungabana kw’amahoro n’umutekano, bigizwemo uruhare n’imitwe yitwaje intwaro, ibihugu by’amahanga bishaka kwiba umutungo w’igihugu, kandi ibyo bigaterwa inkunga n’uRwanda, ibyo bikaba ari bimwe bakomeje guhangana nabyo.”

Perezida wa Repubuka Iharanira Demokarasi ya Congo, yavuze ko imiryango mpuzamahanga yakomeje kurebera bityo ko imiryango igera kuri Miliyoni 10 ifite ubuzima bubi, abagore batwite ,bafashwe ku ngufu bakanakuramo inda.

Ku rundi ruhande,Papa Francis yasabye Guverinoma ya Kinshasa kuatagwa mu mutego wa politiki y’amacakubiri,ubushyamirane,ubugizi bwa nabi ndetse no gushyigikira urwango.

Ibi bije nyuma y’aho bamwe mu bategetsi b’iki gihugu bakomeje gushishikariza abaturage kwica abavuga ikinyarwanda n’abatutsi bo muri RDC.

U Rwanda na RDCongo kuri ubu burarebana ay’ingwe nyuma yaho umutwe wa M23 wubuye imirwano, Congo igashinja u Rwanda kuwushyigikira.

U Rwanda ruhakana ibi birego bya RDC rukavuga ko ahubwo ariyo ishaka kurushozaho intambara binyuze mu mvugo zayo ndetse no gukorana n’umutwe wa FDLR wakoze Jenoside mu Rwanda muri 1994.

Ibitekerezo

  • Ariki uyu yigize ymubugizi wa FDLR?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa