skol
fortebet

Perezida Tshisekedi yiyemeje kwirukana ingabo za MONUSCO na EARCF akazisimbuza iza SADC

Yanditswe: Tuesday 14, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Republika ya Demokrasi ya Congo, Felix Tshisekedi,yanenze ingabo za MONUSCO zimaze imyaka irenga 20 muri icyo gihugu, "ariko zikaba zarananiwe kugarura amahoro mu burasirazuba bw’icyo gihugu".

Sponsored Ad

Mu ijambo yagejeje ku nteko ishinga amategeko na Sena zateranye, perezida Felix Tshisekedi yagarutse ku mutekano muke urangwa mu burasirazuba bwa Congo, cyane cyane muri Kivu ya ruguru, aho ingabo z’icyo gihugu zihanganye n’iza M23.

Yavuze ko ingabo za UN n’iz’akarere k’uburasirazuba bwa Afrika zakwitegura gutahuka.

Tshisekedi yagize ati: "Harageze ko igihugu cyacu gifata ahazaza hacyo mu ntoki zacyo kugira ngo cyicungire umutekano cyonyine."

Perezida wa Congo avuga ko akomeje gushaka ko ingabo za SADC ari zo ziza gusimbura MONUSCO.

Mu rugamba rwo kurwanya abatera umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo, yavuze ko hari intambwe bamaze kugeraho, ngo kuko bamaze kumenya abanzi bo hagati mu gihugu n’inyuma yacyo.

Ngo bamaze kandi gufata imyanzuro yo gukumira abajura b’amabuye y’agaciro muri icyo gihugu, avuga ko ari yo ntandaro y’izo ntambara.

Perezida wa Congo agira ati: "Intandaro y’izo ntambara mu gihugu cyacu ni amabuye y’agaciro.

"Kubera imyanzuro tumaze gufata mu turere turangwamo intambara, nk’amategeko y’ibihe by’intambara muri Ituri na Kivu ya Ruguru, hari icyahindutse.

"Twatahuye abanzi bo hagati mu gihugu no hanze yacyo bakongeza intambara, tunakumira abajura b’amabuye y’agaciro."

Tshisekedi arishimira ko igihugu cye kimaze kongerera ingufu igisirikare, kandi ko kimaze no gushiyra umukono ku masezerano n’ibindi bihugu byemeye kujya byigisha igisirikare cya Congo.

Mu gihe amatora muri icyo gihugu ateganyijwe mu mpera z’ukwezi gutaha, perezida Tshisekedi aramagana imidugararo ishingiye ku moko iherutse kwaduka mu ntara ya Haut Lomani aho bamwe mu baturage bishwe.

Iryo jambo aritangaje mu gihe havugwa irengwa ku masezerano ryo guhagarika intambara hagati y’igisirikare cya Congo n’abagishyigikiye hamwe na M23.

Congo yakunze gushinja u Rwanda ko ari rwo rufasha mu umutwe wa M23, ariko icyo gihugu na cyo cyakomeje kubihakana.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa