skol
fortebet

Perezida Tshisekedi yizeje gukorera ikintu gikomeye igisirikare cye

Yanditswe: Friday 09, Dec 2022

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Félix Tshisekedi yizeje “gushyira ku murongo”, n’impinduka mu mibereho y’abasirikare ba DR Congo, ubwo yasuraga abasirikare bashya mu ngabo bitabye ubusabe bwe bwo mu kwezi gushize.
Ikigo cya gisirikare cya Kitona, mu ntara ya Kongo Central, kirimo gutoza abasirikare bashya 10,200 barimo abagore 300, nk’uko ibiro bya perezida wa Congo bibivuga.
Ni bo bantu benshi bitabiriye kwinjira mu ngabo za Congo icyarimwe mu mateka y’iki gihugu, nk’uko bivugwa na radio-televiziyo ya leta, RTNC.
Mu (...)

Sponsored Ad

Perezida Félix Tshisekedi yizeje “gushyira ku murongo”, n’impinduka mu mibereho y’abasirikare ba DR Congo, ubwo yasuraga abasirikare bashya mu ngabo bitabye ubusabe bwe bwo mu kwezi gushize.

Ikigo cya gisirikare cya Kitona, mu ntara ya Kongo Central, kirimo gutoza abasirikare bashya 10,200 barimo abagore 300, nk’uko ibiro bya perezida wa Congo bibivuga.

Ni bo bantu benshi bitabiriye kwinjira mu ngabo za Congo icyarimwe mu mateka y’iki gihugu, nk’uko bivugwa na radio-televiziyo ya leta, RTNC.

Mu kwezi gushize Tshisekedi yasabye urubyiruko kwinjira mu gisirikare ku bwinshi bakajya “kurinda igihugu” kuko yavugaga ko “cyatewe n’u Rwanda rwikinze muri M23”.

Icyo gihe, Tshisekedi yavuze ko yagerageje “inzira ya diplomasi…ariko nta musaruro ufatika yatanze ku rubuga”, avuga ko ibyo bishobora “kutugeza ku ntambwe ya kabiri [intambara]”.

Kuwa kane, Tshisekedi yabwiye abo bitabye ubusabe bwe bo mu ntara zitandukanye za Congo ko bagiye kuvugurura igisirikare n’imibereho y’abasirikare, bagendeye ku itegeko rishya leta yahaye inteko ishingamategeko.

Tshisekedi avuga ko intego y’iryo tegeko ari “ugushyira ku murongo igisirikare cyacu”.

Ati: “Abantu baradukinishije kuko igisirikare cyacu kitari kiri ku murongo kandi ’morale’ y’abasirikare iri hasi.”

Tshisekedi yizeje abo basirikare bashya “kwita ku mibereho yabo n’imiryango yabo”, nabo abasaba kurangwa n’ikinyabupfura no “kutagambanira Congo”.

Ingabo za Congo zinengwa kunanirwa kurwanya ubwazo imitwe yitwaje intwaro y’Abanyecongo n’abanyamahanga mu burasirazuba bwa DR Congo zayogoje ako karere mu myaka irenga 20 ishize.

BBC

Ibitekerezo

  • #PRESIDENTSPROMOTION_IDASANZWE

    #DORE_ICYAYI_CY_ABAGABO_GITUMA_UGIRA_IJAMBO_IWAWE_WAKWIVUGA_IKIVUGO_CY_ABAGABO_UKUMVIKANA. +250789502321
    #Kirwanya #stress #kikarinda no #kurangiza #vuba!

    #TONGKAT NI #UMWIMERERE #NTANGARUKA #IGIRA KANDI #YONGERA #UBUSHAKE BWO #GUKORA #IMIBONANOMPUZABITSINA #KUBAGABO #IKANONGERA #UMUSEMBURO WA #TESTOSTERON
    +250789502321
    Iyi product igizwe n’ibintu bine (4in1) by’ingenzi biyiha ingufu n’ubushobozi bwo gufasha umubiri muburyo butandukanye ariko by’umwihariko ikaba Ari umwimerere kuko idakora nka drogue cg ikiyobyabwenge(Muri Asia bayise #Tongkat_coffee kubera ubushobozi bayiziho bwo guha umugabo imbaraga za kigabo zikenewe.Igizwe 100% n’ifu y’umuzi w’ikimera cya #Tongkat_Ali n’impumuro ya #coffee itarimo caffeine ndetse ikabamo isukari y’umwimerere itariyo munganda( ni umushongi w’igisheke)ndetse kandi ibamo n’amata aba yarakamuwemo amavuta kuburyo idashobora kongerera umubyibuho ndetse niyo waba urwaye Diabetes urayinywa ntigutere ikibazo cyo kuzamura isukari kuko ntasukari yo munganda iba yarongewemo.

    #Akamaro_ka_Tongkat_muri_rusange:

    - Ituma amaraso atembera neza mumitsi ikanatuma ubwonko bukora neza
    - irinda stress n’umunaniro w’ubwonko
    - yongera umusemburo w’abagabo wa Testosterone
    - irwanya umuriro wa Malaria
    - yongera imbaraga za kigabo(stamina & libido)
    - irinda kurwara diabetes ikanarinda igifu kurwara ibisebe(kumuntu wamaze kugira ibisebe kugifu iramufasha cyane)
    - ituma impyiko zikora neza ikanazongerera imbaraga
    - Irwanya cancer ya Prostate nubundi bwoko bwose bwa cancer,...
    Ibindi wakenera kumenya kuri iyi nyunganiramirire andika ijambo #Tongkat_Ali muri Google search yawe urebe byinshi biyivugwaho.

    Iyi nyunganiramirire y’akamaro gakomeye gutya wayibona uhamagaye +250 789502321/Whatsapp cg ukadusanga aho dukorera Kigali.
    Tunayikoherereza aho waba uherereye hose mugihugu no hanze yacyo.Hari n’izindi products nziza cyane nyinshi zibereye umuntu Ushaka kugira ubuzima bwiza no gukumira indwara mbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa