skol
fortebet

Perezida Tshisekedi yongeye kurega u Rwanda ibirego byinshi muri UN

Yanditswe: Wednesday 01, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Felix Tshisekedi wa Republika ya Demokarasi ya Congo mu magambo akaze yashinje u Rwanda kugira umugambi wo kwigarura intara ya Kivu ya ruguru mu burasirazuba bw’igihugu, rukoresheje umutwe wa M23.
Perezida Tshisekedi yavuze kandi ko u Rwanda rwitwaza ko hari abanye-Congo bo mu bwoko bw’abatutsi batotezwa hamwe n’uko FDLR yaba ikorana n’igisirikare cya Congo, mu kwinjira ku butaka bw’icyo gihugu gukora amabi.
Leta y’u Rwanda yamye ihakana gufasha umutwe wa M23, ikavuga ko ikibazo cya (...)

Sponsored Ad

Perezida Felix Tshisekedi wa Republika ya Demokarasi ya Congo mu magambo akaze yashinje u Rwanda kugira umugambi wo kwigarura intara ya Kivu ya ruguru mu burasirazuba bw’igihugu, rukoresheje umutwe wa M23.

Perezida Tshisekedi yavuze kandi ko u Rwanda rwitwaza ko hari abanye-Congo bo mu bwoko bw’abatutsi batotezwa hamwe n’uko FDLR yaba ikorana n’igisirikare cya Congo, mu kwinjira ku butaka bw’icyo gihugu gukora amabi.

Leta y’u Rwanda yamye ihakana gufasha umutwe wa M23, ikavuga ko ikibazo cya Congo gifite imizi muri Congo.

Ibyo Perezida wa Congo yabivugiye mu ijambo yagejeje imbere y’inama y’ishami rya ONU rishinzweuburenganzira bwa muntu mu mujyi wa Geneve mu Busuwisi,kuwa mbere.

Yavuze ko uburasirazuba bw’igihugu cye bwatangiye guhura n’ibibazo by’umutekano hamwe n’ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu kuva aho habereye jenoside mu Rwanda mu 1994.

Kuva icyo gihe ngo muri icyo gice cya Congo hagiye havuka imitwe itandukanye yitwaje intwaro, myinshi muri iyo ifite intumbero yo gusahura umutungo wa Congo ifashijwe na bimwe mu bigo byo mu mahanga hamwe n’ibihugu baturanye.

Yavuze ko muri iyo myaka isaga 30 ishize Congo yabaye ku isonga mu guhonyora uburenganzira bw’abagore mu kubahohotera by’ikirenga, hamwe no kwinjiza abana mu mitwe itandukanye yitwaje intwaro.

Yavuze ko kuva yagera ku butegetsi yagiye agerageza gukemura ibibazo bijyanye n’uburenganzira bwa muntu, nko gufunga amagereza yose yafungirwagamo abantu mu buryo bunyuranye n’amategeko.

Perezida Tshisekedi yasabye ko hashingwa urukiko mpanabyaha rwihariye ku gihugu cya Republika ya Demokrasi ya Congo,rugakurikirana abashinjwa ibyaha 617 byatangajwe na ONU mu cyiswe "Mapping Report".

Iryo perereza rya ONU ryasanze ibyaha byakorewe mu burasirazuba bwa Congo bishobora gufatwa nka jenoside mu gihe byashirwa imbere y’urukiko.

Perezida Tshisekedi kandi yerekanye impungenge z’uko mu gihe hitezwe amatora muri Congo mu mpera z’umwaka utaha, ayo matora ashobora guhungabana mu burasirazuba bw’igihugu kubera ikibazo c’yumutekano muke kiharangwa.

Yavuze rero ko ari ngombwa ko hubahirizwa amasezerano ya Nairobi na Luanda, imitwe yose yitwaje intwaro ikazishyira hasi mu maguru mashya.

Mu gusoza ijambo rye,Perezida Tshisekedi yagarutse cyane ku gihugu cy’u Rwanda akomeza gushinja kuba inyuma y’umutekano muke n’ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu birangwa mu burasirazuba.

Yavuze ko u Rwanda rwitwaza ko hari ingabo za Congo zikorana n’abarwanyi ba FDLR, hamwe n’uko ngo abanye-Congo b’abatutsi bamerewe nabi, mu gushoza intambara muri Kivu ya ruguru.

Ku kuba u Rwanda ruhakana gufasha M23, yasabye abari mu nama gusoma icyegeranyo cya ONU cyasohotse mu kwezi kwa cyenda 2022,cyemeza ko hari ingabo z’u Rwanda ku butaka bwa Congo.

Yavuze ko mu gihe imyanzuro yo kugarura amahoro yarimo gushimangirwa mu gutegura inama n’imitwe yose yitwaje intwaro, u Rwanda ngo "rwazuye umutwe wa M23" mu bisanzwe wari waratsinzwe mu 2013, wongera guhungabanya Kivu ya ruguru.

Yanahamagariye abanye-Congo bakoresha imvugo z’urwango kuri benewabo kubihagarika, avuga ko ababikora bagiye guhagurukirwa.

Asa nk’ubwira ibihugu by’amahanga, Perezida Tshisekedi yavuze ko "udashobora kuvuga ko urengera uburenganzira bwa muntu, urenza amaso ubushotoranyi u Rwanda rukorera Kongo muri burasirazuba ".

BBC

Ibitekerezo

  • Uyu azareka ryari kuzerera no kuririra abahisi n’abagenzi? Aba bazungu yirirwa ajya gutera imbabazi nibo bakeneye ariya mabuye ya Congo mu nganda zabo kandi bayageraho bakoresheje ingabo za Congo n’iriya mitwe yose y’inyeshyamba. Guhoza mu kanwa u Rwanda sibyo bizabahagarika, ahubwo nibwo bugoryi bubashimisha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa