skol
fortebet

Perezida w’Uburundi n’uwa Tanzania nibo bamaze kwemeza kuzitabira irahira rya Tshisekedi muri EAC

Yanditswe: Wednesday 17, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Mu muhango w’irahira rya Perezida Felix Tshisekedi riteganijwe kuri uyu wa 19 Mutarama 2024, ugiye kurahirira kuyobora DRC kunshuro ya kabiri, bamwe mu ba Perezida bamaze gutangaza ko bari bwitabite irahira ry’uyu muPerezida abatavuga rumwe n’ubutegetsi bemeza ko yabibye amatora.

Sponsored Ad

Kugeza ubu hari abagera kuri 20 bamaze kwemeza ko bazitabira uyu muhango, ndetse bakaba bagitegereje ko hari abandi bakwemeza ko bazitabira uyu muhango.

Bamwe mubamaze kweza ko bazajya kwifatanya n’,uyu mugabo wegukanye itsinzi kunshuro ya kabiri ni aba bakurikira ; Perezida w’Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa;Perezida wa Togo, Faure Gnassingbé;Perezida wa Congo Denis Sassou Nguesso; Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye; Perezida wa Tchad, Mahamat Idriss Déby; Perezida w’Angola, Joâo Lourenco; Perezida wa Tanzanie, Samia Suluhu; Perezida wa Zambie, Hakainde Hichilema; Perezida wa Gabon, Brice Clotaire Oligui Nguema; Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra hamwe na Perezida wa Botswana, Botswana Mokgweetsi Eric Keabetswe Masisi.

Uretse aba tuvuze haruguru hari n’abandi bakomoka muri Afurika bazajya kwifatanya n’uyu mutegetsi nk’uko ibiro bya Perezida Felix Tshisekedi bibitangaza. Cyakora n’ubwo bimeze gutyo bamwe bamaze kwemeza ko ari uburyarya.

Aya matora yabaye kuwa 20 Ukuboza yegukanwa na Perezida Tshisekedi, nyamara abatavuga rumwe nawe bemeza ko amatora yabayemo uburiganya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa