skol
fortebet

Perezida wa Congo Brazzaville yashyize umukwe we muri Guverinoma nshya

Yanditswe: Wednesday 23, Aug 2017

Sponsored Ad

Perezida wa Congo Perezida wa Congo Brazzaville, Denis Sassou-Nguesso uherutse mu Rwanda, yamaze gushyiraho Guverinoma nshya iyobowe na Minisitiri w’Intebe wari uherutse kwegura mu cyumweru gishize.
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 22 Kanama 2017 nibwo Perezida Denis Sassou-Nguesso yashyize Guverinoma nshya nyuma y’uko avuye mu Rwanda mu irahira rya Perezida Kagame wongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka irindwi 2017-2024.
RFI ducyesha iyi nkuru yanditse ko iyi Guverinoma nshya (...)

Sponsored Ad

Perezida wa Congo Perezida wa Congo Brazzaville, Denis Sassou-Nguesso uherutse mu Rwanda, yamaze gushyiraho Guverinoma nshya iyobowe na Minisitiri w’Intebe wari uherutse kwegura mu cyumweru gishize.

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 22 Kanama 2017 nibwo Perezida Denis Sassou-Nguesso yashyize Guverinoma nshya nyuma y’uko avuye mu Rwanda mu irahira rya Perezida Kagame wongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka irindwi 2017-2024.

RFI ducyesha iyi nkuru yanditse ko iyi Guverinoma nshya iyobowe na Minisitiri w’Intebe Clément Mouamba wari weguye, ikaba igizwe n’abayobozi 35 mu gihe iyari isanzweho yari igizwe n’abayobozi 38.

Ikomeza ivuga ko barindwi mu bari basanzwe muri guverinoma yeguye basezerewe, mu gihe muri iyi Guverinoma nshya hongewemo abandi bayobozi bane.

Umukwe wa Perezida Denis yagizwe Minisitiri wa Siporo, yari asanzwe ari umuyobozi w’umujyi wa Brazzaville guhera mu mwaka wa 2003. Abatasimbuwe muri iyi Guverinoma ni Ministiri w’Ingabo na Minisitiri w’Igenamigambi.

Iyi Guverinoma nshya yitezweho kuzahura ubukungu bw’iki gihugu, kuzamura imibereho myiza y’abaturage no gukemura ikibazo cy’amadeni Congo Brazzaville isanzwe ifitiye ibindi bihugu mu gihe bivugwa ko ifite amabuye y’agaciro mu butaka.

Ibitekerezo

  • Ibi nta gikuba cyacitse, none se kwari kubutegetsi kuva 1971 niki cyamubuza gusyiraho umuwana we umukwe we umwuzukuru we? Ejobundi Ange natuyobora yavaho agahereza Cyomoro haricyo tuzavuga?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa