skol
fortebet

Perezida wa Iran yageze muri Kenya bwambere mu myaka 10 adakandagira muri Afurika

Yanditswe: Wednesday 12, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatatu, Perezida wa Iran, Ebrahim Raisi, yakiriwe na mugenzi we wa Kenya, William Ruto, ubwo yatangiraga kuzenguruka ibihugu bitatu byo muri Afurika Tehran ivuga ko ari "intangiriro nshya" mu mibanire n’umugabane .

Sponsored Ad

Urugendo rwa Raisi muri Afurika, ruzanamujyana muri Uganda na Zimbabwe, ni urwa mbere rwa perezida wa Iran mu myaka irenga icumi ishize, kandi rurerekana icyifuzo cyo kwagura umubano w’ubukungu mu gihe ibihano bya Amerika byakomeje kuzengereza iki gihugu.

Iran yakajije umurego mu bya diplomasi mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere nyuma y’aho uwari Perezida wa Amerika, Donald Trump, yivanye mu masezerano arebana no gutunganya ingufu za nikereyeli bari bafitanye mu 2018 akongera gufatira ibihano Iran.

Muri kamena, Raisi yasuye ibihugu bitatu byo muri Amerika y’Epfo kugira ngo ashyigikire abafatanyabikorwa nabo bari mu bihano bya Amerika.

Kuwa Gatandatu, minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Iran yavuze ko ubucuruzi bwa Irani n’ibihugu bya Afurika buziyongera kugera kuri miliyari zisaga 2 z’amadolari ya Amerika muri uyu mwaka, ariko ntiyatanga imibare y’igereranya yo mu 2022.

Raisi yakiriwe mu ngoro ya Perezida wa Kenya mbere yo gusanga Ruto mu nama, nk’uko amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga na Perezidansi ya Kenya abyerekana.

Kuri uyu wa Kabiri ushize, minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Kenya yatangaje ko urugendo rwe muri Kenya, ruzaha ibihugu byombi "amahirwe yo gusuzuma no kongera ingufu mu mibanire yabyo hagamijwe inyungu z’abaturage b’ibihugu byombi".

Biteganijwe ko Raisi azava muri Kenya yerekeza muri Uganda kugira ngo baganire ku bucuruzi n’ububanyi bw’ibihugu byombi na Perezida Yoweri Museveni, hanyuma azakomereze muri Zimbabwe.

Umuyobozi wa Iran waherukaga gusura Afurika ni Mahmoud Ahmadinejad mu 2013.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa