skol
fortebet

Perezida wa Kenya yasabye ko Ubwicanyi Bukorwa n’Abaporisi be Buhagarara

Yanditswe: Tuesday 01, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Kenya, William Ruto, kuri uyu wa mbere yavuze ko atifuza kongera kumva Abapolisi be bakora ubwicanyi mu baturage, kandi ko ababikora bazakurikiranwa.

Sponsored Ad

Ubu ,Abaporisi batari bake bagiye kuburanishwa muri iki cyumweru . barashinjwa kwica abahindi babiri bakoranye na William Ruto mu bihe bye byo kwiyamamaza.

Abasesenguzi bavuga ko kugeza mu butabera abo baporisi ari intambwe mu nzira yo kurangiza amabi akorwa n’abaporisi muri Kenya.

Abandi baporisi bane baciriwe imanza mu cyumweru gishize kuri icyo cyaha cy’ubwicanyi.

Perezida wa Kenya, William Ruto yasabye komisiyo y’igiporisi yigenga kwerekana uburyo iteganya kurangiza ubwicanyi ndengakamere bukorwa n’abaporisi muri Kenya.

Amashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu nka Amnesty International avuga ko amabi akorwa n’igiporisi ashobora kurangira burundu mu gihe iperereza ryakorwa mu nzego zose z’igiporisi muri Kenya.
VOA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa