skol
fortebet

Perezida wa Tanzaniya Samia yavuguruye Guverinoma ye

Yanditswe: Monday 03, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Tanzaniya Samia Suluhu Hassan, yaraye akoze impinduka muri Guverinoma nyuma y’amezi make gusa akoze amavugurura nk’aya mu kwezi kwa Mata uyu mwaka wa 2022.

Sponsored Ad

Perezida wa Tanzaniya Samia Suluhu Hassan, yaraye akoze impinduka muri Guverinoma nyuma y’amezi make gusa akoze amavugurura nk’aya mu kwezi kwa Mata uyu mwaka wa 2022.

Muri aya mavugurura maye Perezida Samiya yakoze, yatangajwe mu itangazo ryasinyweho n’ibiro by’umukuru w’Igihugu muri Tanzaniya, ryashyize Ms Stergomena Tax ku mwanya wa Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ibikorwa bya East Africa,asimbuye Liberata Mulamula

Uyu Tax wahawe imirimo mishya yari asanzwe ari Minisitiri muri Minisiteri y’Ingabo, akaba ariwe mugore wambere uhawe izo nshingano.

Abandi bahinduriwe imirimo , n’Innocent Bashungwa, wabaye Minisitiri mu biro bya Perezida Samia woherejwe gufasha Ms Tax muri Minisiteri y’ingabo z’igihugu.

Peresida Samia kandi yazanye Ms Angela Kairuki mu biro bye gusimbura Bashungwa ku mwanya wa misitiri ushinzwe ibikorwa bya Guverinoma muri Perezidansi ya Tanzaniya.

Aba bose bahawe imyanya biteganijwe ko barahirira imbere ya Perezida Samia kuri uyu wambere mu biro by’umukuru w’igihugu State House Dar es Salaam.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa