Perezida wa Tanzaniya Samia Suluhu Hassan, yaraye akoze impinduka muri Guverinoma nyuma y’amezi make gusa akoze amavugurura nk’aya mu kwezi kwa Mata uyu mwaka wa 2022.
Perezida wa Tanzaniya Samia Suluhu Hassan, yaraye akoze impinduka muri Guverinoma nyuma y’amezi make gusa akoze amavugurura nk’aya mu kwezi kwa Mata uyu mwaka wa 2022.
Muri aya mavugurura maye Perezida Samiya yakoze, yatangajwe mu itangazo ryasinyweho n’ibiro by’umukuru w’Igihugu muri Tanzaniya, ryashyize Ms Stergomena Tax ku mwanya wa Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ibikorwa bya East Africa,asimbuye Liberata Mulamula
Uyu Tax wahawe imirimo mishya yari asanzwe ari Minisitiri muri Minisiteri y’Ingabo, akaba ariwe mugore wambere uhawe izo nshingano.
Abandi bahinduriwe imirimo , n’Innocent Bashungwa, wabaye Minisitiri mu biro bya Perezida Samia woherejwe gufasha Ms Tax muri Minisiteri y’ingabo z’igihugu.
Peresida Samia kandi yazanye Ms Angela Kairuki mu biro bye gusimbura Bashungwa ku mwanya wa misitiri ushinzwe ibikorwa bya Guverinoma muri Perezidansi ya Tanzaniya.
Aba bose bahawe imyanya biteganijwe ko barahirira imbere ya Perezida Samia kuri uyu wambere mu biro by’umukuru w’igihugu State House Dar es Salaam.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *