skol
fortebet

Perezida wa Ukraine yemeje ko Putin yagerageje kumwica inshuro zirenga eshanu

Yanditswe: Tuesday 21, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yatangaje ko yarokotse byibuze inshuro 5 ibitero byo kugerageza kumwica yagabweho na Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin.

Sponsored Ad

Mu guhsihurira abanyamakuru ibi, Zelensky yavuze ko kugerageza kumwica amaze kubimenyerandetse ubu abifata nkuko icyorezo cya Covid-19 cyamenyerewe.

Kuri uyu wa mbere,Perezida Zelensky yavuze ko atazi neza umubare w’inshuro ubutasi bwa Ukraine bwakomye mu nkokora ibitero byo kumwica ariko yemeza ko Igisirikare cy’Uburusiya kizakoresha intwaro zose gifite.

Avuga ku buryo bwinshi bwakoreshejwe mu gushaka kumwica,Zelensky yabwiye The Sun ati "Inshuro ya mbere iratangaje,ariko nyuma y’aho byari bimeze nka Covid.

Icya mbere nuko abantu bose batazi uko babikora ndetse birasa nkaho byari biteye ubwoba.

Nyuma y’aho,ubutasi bugerageza kukumenyesha birambuye ko hari irindi tsinda ryaje muri Ukraine kubigerageza.

Abajijwe inshuro bagerageje kumwica,uyu muyobozi yagize ati ’Simbizi,ntabwo mbizi mu by’ukuri.Ndatekereza ko zitari munsi y’eshanu,esheshatu....ntabwo ziri munsi.Bazakoresha ibikoresho byose bafite."

Kuri uyu wa mbere,Zelensky yahuriye i Kiev n’abahagarariye ibitangazamakuru nka Fox News na The Sun, n’umuyobozi wa Fox Corporation, Lachlan Murdoch.

The Sun ivuga ko Zelensky yashinje Uburusiya gufasha Hamas kugaba igitero kuri Israel mu kwezi gushize kandi ko ubushyamirane bwa Ukraine n’Uburusiya bushobora guteza intambara ya gatatu y’isi.

Yavuze kandi ko Ukraine igikeneye ubufasha bw’ibihugu bw’iburengerazuba burimo intwaro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa