Kigali

Perezida Zuma yateye utwatsi ANC yamusabye kwegura

Amakuru   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 5 February 2018 Yasuwe: 394

Umukuru w’igihugu wa Afrika y’epfo Jacob Zuma yanze ibisabwa n’ishyaka riri ku butegetsi, ANC, by’ uko yatanga ubutegetsi. Ibi byatangaje n’ibinyamakuru byo muri icyo gihugu.

Perezida Zuma n’abayoboke bakuru ba "African National Congress" (ANC) bari mu biganiro ku Cyumweru, abayobozi b’ iri shyaka bifuzaga ko bakora inama.

Ibinyamakuru bya Afurika y’epfo bivuga ko Bwana Zuma yirengagije ibyo ishyaka rimusaba, yanga kwegura ariko ibizavugirwa muri iyo nama ntabwo biratangazwa.

Bwana Zuma, akurikirinyweho ibyaha bifitanye isano na ruswa yasimbuwe na Cyril Ramaphosa ku burongozi bwa ANC mu kwezi kwa 12.
Julius Malema, ari mubatavuga rumwe n’ubutegetsi kandi wahoze muri ANC, yavuze kuri Twitter ko Bwana Zuma yanzekwegura.

Yagize ati "Yanze kwegura nyuma ababwira ngo babe aribo bifatira icyemezo ni baba babishaka kuko ngo atabona ikibi yakoreye igihugu”.

Perezida Zuma asobanura ko ibyo ubutabera bwamusabye byo kwishyura amafaranga yabikoze bityo ngo ntabwo ntabona ikindi baba bamushakaho.

Bwana Zuma yamaze igihe apfunzwe azira kurwanya ivangura ryakorerwaga abirabura apartheid. Ayoboye manda ya kabiri ari nayo yanyuma yemererwa n’ itegeko

Mu myaka Zuma ku butegetsi bwe abantu bensho babonye akazi, SIDA iragabanyuka bamwe mu banyapolitiki bashyima aho agejeje igihugu.

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Madame Louse Mushikiwabo yagize icyo asaba Abanyepolitiki ba...

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango mpuzamahanga w’ibihugu bivuga ururimi rw’...
11 January 2019 Yasuwe: 1995 0

Perezida Kagame n’umufasha we ’Jeanette Kagame’ bambitswe imidali...

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, i Abidjan muri Côte d’Ivoire, Perezida...
20 December 2018 Yasuwe: 3997 0

Birangiye u Burundi bugiye kwitabira inama ya 20 y’abakuru b’ibihugu bigize...

Leta y’u Burundi yemeye ko izitabira Inama ya 20 y’Abakurub’Ibihugu bigize...
16 December 2018 Yasuwe: 4839 0

Amerika irashinja Ubushinwa n’Uburusiya kubohera Afurika mu madeni

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zigiye kureka ibikorwa...
14 December 2018 Yasuwe: 1382 0

Kongo: Komisiyo y’ amatora yafashwe n’ inkongi hasigaye iminsi 10 ngo...

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 13 Ukuboza 2018 ibiro bya Komisiyo...
13 December 2018 Yasuwe: 2267 0

Dr Mukwege afite amakenga ko amatora ya Perezida wa Kongo azateza...

Umunyekongo uherutse kuronka igihembo kitiriwe Nobel, Dr Denis Mukwege,...
11 December 2018 Yasuwe: 1880 0