skol
fortebet

Prez. Abdel Fattah na Abiy Ahmed wa Ethiopia baganiriye ku guhagarika intambara ya Sudan

Yanditswe: Thursday 13, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Misiri, Abdel Fattah El Sisi na Minisitiri w’intebe wa Ethiopie, Abiy Ahmed, ,baganire uburyo bahagarika ntambara yo muri Sudani ndetse n’ibijyanye no kubaka urugomero rwa Nili, nk’uko ibiro bya perezida wa Misiri byabitangaje.

Sponsored Ad

Ni ibiganiro byabaye ku mugoroba wo kuwa wa gatatu, tariki ya 12 Nyakanga 2023, bibera i Cairo mu Misiri.

Abiy yageze i Cairo yitabiriye inama yiga ku ntambara iri muri Sudani , iteganijwe gufungura ku wa kane.

Muri iyi nama ibihugu bigomba kuganira uburyo bwo guhagarika intambara imaze amezi atatu hagati y’ingabo za Sudani n’iz’umutwe w’abasirikare biyise Rapid Support Forces bayobowe na Gen Mohamed Hamdan “Hemedti” Dagalo.

Icyakora ibiro bya perezida wa Misiri ntabwo byatangaje icyavuye mu biganiro byahuje abakuru b’ibihgu byombi.

Amakuru yatangajwe n’ikinyamakuru National mu ntangiriro z’iki cyumweru avuga ko ibihugu byombi byaganira uko byabyaza umusaruro urugomero rwo muri Ethiopia, Grand Ethiopian Renaissance rugiye kubakwa.

Ethiopia n’ibihugu bya Misiri na Sudani byaherukaga kugirana ibiganiro ku rugomero rwa Nil muri Mata 2021 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni ibiganiro byabanje gukomwa mu nkokora n’impamvu zitandukanye.

Ukudahuza kwaje ubwo Ethiopia yangaga icyifuzo cya Misiri na Sudani cyo kwemerera abahagarariye Amerika, Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi na Banki y’isi kwinjira mu muryango w’ubumwe bw’Afurika mu gukemura amakimbirane yari amaze imyaka icumi.

Misiri yizeye ko ukubakwa kurwo rugomero bizagabanya gusaranganya amazi ava mu mugezi wa Nili , guhanga imirimo ibihumbi y’ubuhinzi no kuganya itumbagira ry’ibiciro rikomeje kwigaragaza.

Misiri na Sudani byifuza ko Ethiopia yakwinjira muri ubwo bufatanye bwo kubaka urugomero,ruzuzura rutwaye agera kuri miliyari 5$, rukazubakwa ku muhora w’umugezi wa Nil,hafi kilometer 20 uvuye ku mupaka wa sudani.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa