skol
fortebet

Prezida w’Amerika Yakiriye uwa Isirayeri

Yanditswe: Thursday 27, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Prezida wa Reta zunze ubumwe z’Amerika, Joe Biden, yaraye yakiriye prezida wa Isirayeri, Isaac Herzog.

Sponsored Ad

Mu mubonano wabereye mu biro bya Biden I Washington DC, aba bategetsi bombi baganiriye ku bibazo bitandukanye birimo iby’umutekano mu mahanga, ibibazo bitandukanye “ biriko biterwa na Irani”, n’uburyo Isirayeri yagira uruhare ruboneye mu karere k’ibihugu by’abarabu.

Joe Biden yabwiye Isaac Herzog ko Amerika izakomeza ifashe Isirayeri igihe cyose bizaba ngombwa, Herzog nawe yamusubije ko ubucuti bwa Isirayeri na Amerika, nta kizabuhungabanya muri politiki.

Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa cumi, Amerika yagize uruhare mu kugerageza kumvikanisha Isirayeri na Libani ku makimbirane ibyo bihugu byobi byarimo.

Mu gihe biteganijwe ko uyu munsi ku wa kane hashobora kubaho amasezerano aza aherekeza uko kumvikana, Biden yashimiye Herzog amubwira ko yabigizemo uruhare n’ubutwari bwinshi.

Profeseri Jonathan Rynhold,uyobora urwego rwa politike muri kaminuza Bar-Ilan, ya Isirayeri yabwiye Ijwi ry’Amerika ko kubonana kwa Biden na Herzog bifite kinini bivuze cyane , kandi ngo bikaba bibaye mu gihe ibyo bihugu uko ari bibiri bisigaje icyumweru bikajya mu matora.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa