skol
fortebet

Prigozhin ukuriye Wagner washatse guhirika Putin ari mu Burusiya – Perezida wa Belarus

Yanditswe: Thursday 06, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umukuru w’itsinda Wagner ry’abacanshuro b’Abarusiya, Yevgeny Prigozhin - wayoboye imyivumbagatanyo mu Burusiya yitwaje intwaro yamaze umunsi mu kwezi gushize - ari mu Burusiya, nkuko bivugwa na Perezida wa Belarus w’igihe kirekire Alexander Lukashenko.

Sponsored Ad

Aho Prigozhin aherereye hari hakomeje kuba urujijo kuva yabonwa mu majyepfo y’Uburusiya muri icyo gihe cy’imyivumbagatanyo.

Bijyanye n’amasezerano yo guhagarika iyo myivumbagatanyo, ibirego kuri Prigozhin byari gukurwaho kandi akemererwa kujya muri Belarus.

Lukashenko yafashije mu kugera kuri ayo masezerano yo gusonza imyivumbagatanyo.

Mu cyumweru kirenga gishize, Lukashenko - utegeka Belarus kuva mu 1994 ndetse ahenshi uvugwa ko yakoze uburiganya mu matora yo mu 2020 kugira ngo agume ku butegetsi - yavuze ko Prigozhin yari yageze muri Belarus.

Indege bwite y’uwo mukuru wa Wagner yari yabonywe iguruka yerekeza mu murwa mukuru Minsk wa Belarus ku itariki ya 27 Kamena (6) - nubwo bitari bizwi niba Prigozhin yari ari muri iyo ndege.

Ariko kuri uyu wa kane, Lukashenko yabwiye abanyamakuru ati: "Ku bijyanye na Prigozhin, ari i St Petersburg. Ntari ku butaka bwa Belarus".

Wagner ni itsinda ritari irya leta ry’igisirikare cy’abacanshuro rimaze igihe rirwana riri kumwe n’igisirikare cy’Uburusiya mu ntambara yo muri Ukraine.

Iyo myivumbagatanyo yari iyobowe na Prigozhin, yatumye abacanshuro ba Wagner bambuka umupaka berekeza mu Burusiya bavuye mu nkambi za gisirikare zo muri Ukraine, bagera mu mujyi wa Rostov-on-Don wo mu majyepfo y’Uburusiya, bafata ibigo bimwe by’abashinzwe umutekano.

Nuko abarwanyi ba Wagner bafata inzira berekeza ku murwa mukuru Moscow, bituma ubutegetsi bw’Uburusiya bushyiraho ingamba zikaze kurushaho z’umutekano mu turere twinshi, harimo n’i Moscow.

Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin yashinje iryo tsinda ubugambanyi, ariko mu masezerano yahagaritse iyo myivumbagatanyo, Prigozhin yasezeranyijwe umutekano ndetse na dosiye nshinjacyaha kuri Wagner ikurwaho mu Burusiya.

Abarwanyi ba Wagner babwiwe ko bashobora gushyira umukono kuri kontaro zo kwinjira mu gisirikare gisanzwe cy’Uburusiya, kujya mu ngo zabo cyangwa kujya muri Belarus.

Mu byo yari yatangaje mbere, Lukashenko yavuze ko abacanshuro ba Wagner bari bahawe ikigo cya gisirikare kitari kigikoreshwa, mu gihe bari kuba bashatse gusangayo umukuru wabo.

Amashusho y’icyogajuru ya vuba aha yerekanye ibisa nk’amahema yari arimo gushingwa aho hahoze ikigo cya gisirikare hafi y’i Minsk, ariko nta kimenyetso cyagaragaye kugeza ubu ko ibi byabayeho (ko bahagiye).

Kuri uyu wa kane, Lukashenko yavuze ko kwemerera Wagner gushyira bamwe mu barwanyi bayo muri Belarus - ikintu cyateye impungenge ibihugu bituranyi byayo byo mu muryango wa OTAN (NATO) - bikiriho.

Yavuze ko nta byago yabonye biteje kuri Belarus kandi ko asanga abarwanyi ba Wagner nta na rimwe bazigera bafata intwaro ngo barwanye igihugu cye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa