skol
fortebet

Putin utaritabiriye Brics yatangaje ko n’inama ya G20 atazayitabira

Yanditswe: Tuesday 29, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin yabwiye kuri telefone Minisitiri w’intebe w’Ubuhinde Narendra Modi ko atazitabira inama y’itsinda ry’ibihugu 20 bikize cyane ku isi rya G20.

Sponsored Ad

Ubuhinde ni bwo buzakira inama y’uyu mwaka, izabera mu murwa mukuru Delhi kuva ku itariki ya 9 kugeza ku ya 10 y’ukwezi gutaha kwa Nzeri (9).

Putin yabwiye Modi ko Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Sergei Lavrov ari we uzitabira iyo nama mu mwanya we.

Mu itangazo, Ubuhinde bwavuze ko aba bategetsi banaganiriye ku bibazo byinshi "byo mu karere no ku rwego rw’isi" bihangayikishije ibihugu byombi

Mu cyumweru gishize, umuvugizi wa leta y’Uburusiya yari yavuze ko Putin atazitabira iyo nama kuko afite "gahunda nyinshi".

Itsinda G20 rigizwe n’ibihugu 19 bikize cyane ku isi, kongeraho umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi. Muri iki gihe Ubuhinde ni bwo buyoboye iri tsinda, ubuyobozi bwaryo buhererekanywa buri mwaka hagati y’abanyamuryango.

Igitero cy’Uburusiya kuri Ukraine cyitezwe kuba ingingo izaganirwaho muri iyi nama y’i Delhi, aho abategetsi bo ku isi barimo na Perezida w’Amerika Joe Biden na Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Rishi Sunak bazaba bari.

Mu cyumweru gishize, Putin yitabiriye mu buryo bwa videwo bw’iyakure inama y’itsinda ry’ubukungu rya BRICS - rigizwe na Brazil, Uburusiya, Ubuhinde, Ubushinwa n’Afurika y’Epfo - yabereye i Johannesburg.

Yirindaga ibyago byuko yashoboraga gutabwa muri yombi n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC/CPI). ICC yasohoye urupapuro rwo guta muri yombi Putin, imushinja ibyaha byo mu ntambara muri Ukraine.

Mu itangazo ryo ku wa mbere, Ubuhinde bwavuze ko Modi yabwiye Putin ko "yumva icyemezo cy’Uburusiya" ndetse ashimira Putin ku gushyigikira gahunda z’Ubuhinde muri iki gihe ari bwo buyoboye G20.

Itangazo ry’Uburusiya ntiryavuze ku kuba Putin atazitabira inama ya G20 ariko ryavuze ko ibihugu byombi byemeranyijwe "gukorana bya hafi mu rwego rw’ubuyobozi bw’Uburusiya bwa BRICS", buzatangira ku itariki ya mbere Mutarama (1) mu mwaka utaha.

Itangazo ry’Uburusiya ryongeyeho riti: "Ibiganiro byanavuze ku bibazo byo muri iki gihe by’umubano w’Uburusiya n’Ubuhinde, ukomeje gutera imbere mu rwego rw’ubufatanye bwihariye".

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa