skol
fortebet

Putin waketsweho kwica Prigozhin yaganiriye n’uwamusimbuye ku ntambara iri muri Ukraine

Yanditswe: Friday 29, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yaraye aganiriye kuri uyu wa Kane na Andrei Troshev usigaye ayobora umutwe w’abacanshuro wa Wagner umaze igihe ufasha u Burusiya mu ntambara burimo muri Ukraine.

Sponsored Ad

Aba bayobozi bombi baganiriye ku ngingo zitandukanye zirimo uburyo bwiza abacanshuro ba Wagner bakomeza gufasha ingabo za Leta mu ntambara.

Perezida Putin yasabye ko Andrei Troshev ari we uyobora Wagner guhera muri Kamena uyu mwaka ubwo abagize uwo mutwe bivumburaga bayobowe na Yevgeny Prigozhin wahoze abakuriye.

Yevgeny Prigozhin yakomeje kugaragara mu nshingano z’ubuyobozi bw’uwo mutwe kugeza muri Kanama uyu mwaka ubwo indege yari arimo yakoraga impanuka, bikavugwa ko urupfu rwe rwaba rwagizwemo uruhare na Perezida Putin.

Amashusho yashyizwe hanze nyuma y’inama yahuje Putin na Troshev, Putin yavuze ko abarwanyi b’abakorerabushake nka Wagner bafasha igihugu mu bintu bitandukanye by’umwihariko mu duce bari gukoramo intambara muri Ukraine.

Putin kandi yavuze ko Leta yiteguye gufasha abarwanyi ba Wagner kugira ngo akazi kabo kagende neza.

Troshev yagaragaye akurikiranye ibyo Putin yavugaga, hamwe akikiriza ibyo amusabye afite n’ikaramu mu ntoki, gusa ntabwo itangazamakuru ryigeze ritangaza ibyo yavuze.

Guhera muri Kamena uyu mwaka, umubano wa Wagner na Leta y’u Burusiya ntabwo wagenze neza nyuma y’uko abagize uwo mutwe bivumbuye, bakerekeza mu murwa mukuru Moscow.

Abagize Wagner bavuze ko icyo bari bagamije atari ugukuraho Putin ahubwo ari ukwerekana ko badashyigikiye Minisitiri w’Ingabo Sergei Shoigu n’Umugaba Mukuru Valery Gerasimov.

Prigozhin amaze gupfa, Putin yasabye abagize Wagner kurahirira ko batazahemukira u Burusiya, indahiro Prigozhin yari yaranze gukora.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa