skol
fortebet

Putin yagejeje ijambo rye ku nama ya BRICS yirengagiza iby’rupfu rwa Prigozhin yageretsweho

Yanditswe: Thursday 24, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Putin w’u Burusiya yagejeje ijambo rigufi abinyujije muri videwo ku bitabiriye inama ya BRICS yaberaga i Johannesburg muri Afurika y’Epfo, yibanda ku byo yateguye kubagezaho byo kwagura uyu muryango kugirango urusheho kugira ijambo mu ruhando mpuzamahanga, ariko araruca ararumira ku bijyanye n’urupfu rw’umuyobozi wa Wagner, Yevgeny Prighozhin wahoze ari umutetsi we.

Sponsored Ad

Mu ijambo rye, Putin yashimiye Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa kuba yarakiriye iyi nama ndetse no kwagura umuryango ukarenza ibihugu bitanu bisanzwemo ubu nyuma y’aho kuri uyu wa Kane, itariki 24 Kanama 2023, uyu muryango utangarije ko uhaye ikaze abanyamuryango bashya, Argentina, Misiri, Ethiopia, Iran, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (U.A.E.) na Saudi Arabia.

Putin ariko nk’uko tubikesha BBC, ntabwo yatanze ibisobanuro ku mpanuka y’indege yaraye ibaye yahitanye uwari umuyobozi w’ikigo cy’abacanshuro cya Wagner, Yevgeny Prigozhin, wapfanye n’uwari umwungirije ubwo indege bari barimo yari ihagurutse i Moscow ijya mu Mujyi wa St Petersburg ihanukiye bitunguranye igihaguruka ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu ushize.

Birumvikana Putin ntabwo yari ari mu cyumba cy’inama i Johannesburg kuko yagumye mu Burusiya kubera impapuro zo kumuta muri yombi yashyiriweho n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha kubera ibyaha by’intambara akekwaho gukora muri Ukraine.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burusiya, Sergei Lavrov, niwe wagiye ahagarariye Putin muri Afurika y’Epfo kandi yari mu kiganiro n’abanyamakuru, icyakora, ntacyo yabwiye abari aho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa