skol
fortebet

Putin yageneye impano ibihugu 5 by’Afurika

Yanditswe: Thursday 27, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yabwiye abakuru b’ibihugu bya Afurika bitabiriye Inama ihuza u Burusiya na Afurika, ko igihugu cye kigiye gutanga ku buntu ingano ku bihugu bimwe na bimwe byo ku mugabane mu mezi make ari imbere kabone nubwo u Burayi na Amerika byafatiye igihugu cye ibihano ku buryo cyagowe no kohereza ku mugabane ingano n’ifumbire. Iyi nama y’iminsi ibiri yatangiye mu Mujyi wa St Petersburg mu Burusiya kuri uyu wa Kane, igomba kurangira ku wa Gatanu. Ntiyitabiriwe ku (...)

Sponsored Ad

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yabwiye abakuru b’ibihugu bya Afurika bitabiriye Inama ihuza u Burusiya na Afurika, ko igihugu cye kigiye gutanga ku buntu ingano ku bihugu bimwe na bimwe byo ku mugabane mu mezi make ari imbere kabone nubwo u Burayi na Amerika byafatiye igihugu cye ibihano ku buryo cyagowe no kohereza ku mugabane ingano n’ifumbire.

Iyi nama y’iminsi ibiri yatangiye mu Mujyi wa St Petersburg mu Burusiya kuri uyu wa Kane, igomba kurangira ku wa Gatanu. Ntiyitabiriwe ku buryo buhambaye ugereranyije n’iyabaye mu 2019 kuko abakuru b’ibihugu byinshi bohereje ba Minisitiri babo.

Mu bakuru b’ibihugu bayitabiriye, harimo uw’u Burundi, Burkina Faso, Centrafrique, Uganda, Misiri, Comores, Mozambique, Afurika y’Epfo, Uganda, Zimbabwe, Cameroun n’abandi.

Ubu bwitabire bwabaye mu gihe mu minsi ishize, u Burusiya bwashinje ibihugu byo mu Burengerazuba birimo u Bufaransa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugerageza kubuza ibihugu bya Afurika kwitabira Inama ihuza u Burusiya na Afurika.

Putin yavuze ko ubwitabire bw’iyi nama bushimishije. Ibihugu 49 muri 54 byahagarariwe mu gihe abakuru b’ibihugu 17 n’abakuru ba Guverinoma bane ari bo bitabiriye ku giti cyabo.

Ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye iyi nama, yagarutse ku kibazo cy’ingano gikomeje kuba ingorabahizi muri Afurika. Putin yavuze ko igihugu cye cyiteze kuzabona umusaruro wisumbuyeho muri uyu mwaka ku buryo gishobora gusimbuza ingano zavaga muri Ukraine zoherejwe muri Afurika nk’ubucuruzi cyangwa se nk’impano.

Yavuze ko muri iki gihe Isi ifite ibibazo bijyanye n’ibura ry’ibiribwa, u Burusiya bwiteguye kugira uruhare mu kubikemura.

Ati “Twiteguye guha Burkina Faso, Zimbabwe, Mali, Somalia, Centrafrique na Eritrea toni ziri hagati y’ibihumbi 25 na 50 z’ingano kuri buri gihugu mu mezi atatu n’ane ari imbere.”

Abari bitabiriye iyi nama bakirije amashyi menshi ayo magambo ye, ndetse yakomeje avuga ko izo ngano “tuzazigeza kuri ibyo bihugu ku buntu’’.

Perezida Putin yemeye gutanga ingano z’ubuntu ku bihugu bya Afurika nyuma y’icyumweru kimwe gusa igihugu cye cyikuye mu masezerano yo gucuruza ingano cyari gihuriyeho na Ukraine muri gahunda yiswe “Black Sea grain initiative”.

Iyi gahunda yaganiriweho muri Nyakanga 2022 hagati ya Turikiya, Loni n’u Burusiya nk’uburyo bwo gufasha Ukraine gucuruza ingano zayo izinyujije ku byambu bitatu bikomeye.

Kuva muri Kanama umwaka ushize, binyuze muri iyi gahunda Ukraine yohereje hanze toni z’ingano 32,9; muri zo ½ cyagiye mu bihugu bikennye binyuze mu Ishami rya Loni ryita ku Biribwa ku Isi, WFP.

Nyuma yo kwikura muri aya masezerano, bamwe mu banyepolitiki bo mu bihugu by’i Burayi bavuze ko icyemezo cy’u Burusiya kidakwiye ndetse kizatuma ubuzima bw’abaturage babarirwa muri miliyoni mu bihugu bikennye burushaho kujya mu kaga.

Asubiza ku cyemezo cy’igihugu cye cyo kuva muri “Black Sea grain deal”, Putin yashimangiye ko cyafashwe kuko amasezerano yahawe ku kohereza hanze ingano n’ifumbire by’u Burusiya bitigeze byubahirizwa.

Perezida Putin yabwiye abitabiriye inama ko hejuru ya 70% by’ingano yoherejwe na Ukraine yagiye mu bihugu bikize cyangwa ibiri gutera imbere cyane birimo Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ndetse ibihugu bikennye nka Sudani byarengejwe ingohe bihabwa ingano iri munsi ya 3% by’iyoherejwe.

Yavuze ko ibihano ibihugu by’u Burayi byafatiye u Burusiya “kubera ibikorwa bya gisirikare ikorera muri Ukraine’’ byabujije iki gihugu gukomeza kohereza ifumbire y’ubuntu mu bihugu bikennye.

Yakomeje ati “Ibihugu byo mu Burengerazuba biri kuzitira umugambi wacu wo kohereza ingano n’ifumbire mu gihe bifite n’uburyarya butuma bidushinja uruhare mu bibazo by’ibura ry’ibyo kurya ku isoko.’’

Putin yijeje ko mu gukomeza gufasha amasoko ya Afurika kwihaza mu biribwa, u Burusiya buzakomeza gukorana n’ibihugu byo ku Mugabane mu kwita cyane ku bucuruzi bw’ingano, ibigori n’ibindi binyampeke.

Perezida wa Comores akaba n’Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika Yunze UBumwe, AU, Azali Assoumani, yabwiye Putin ko intambara yo muri Ukraine yagize “ingaruka mbi’’ kuri Afurika n’Isi yose muri rusange.

Yashimiye ubufasha bwa Putin ku bihugu bya Afurika, agaragaza ko Isi yari hafi yo kugwa mu manga.

Mu Nama ihuza u Burusiya na Afurika, biteganyijwe ko hatangirwamo ibiganiro bitandukanye bigaruka ku ngingo zirimo umutekano, ingufu za nikeleyeri, ubwenge buremano, uburezi na siporo.

Iyi nama iri kubera i Saint Petersburg yateranye mu gihe habura ukwezi ngo habe ihuza abayobozi bo mu bihugu bihuriye muri BRICS, Umuryango uhuza ibihugu biri gutera imbere ku Isi, birimo Bresil, u Burusiya, u Buhinde, u Bushinwa na Afurika y’Epfo, iteganyijwe kubera i Johannesburg.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa