skol
fortebet

Putin yashyizweho igitutu cyatumye yisubiraho mu mvugo ababarira Wagner?

Yanditswe: Monday 26, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma ya weekend y’impagarara, ntangiye kumva impamvu ikirangantego cy’Uburusiya ari kagomba y’imitwe ibiri: imitwe ibiri ya kagoma ireba mu byerekezo bitandukanye.

Sponsored Ad

Bwa mbere, Yevgeny Prigozhin yavuze ko yiteguye “kugera kure” mu kugumuka ku gisirikare cy’Uburusiya. Maze arisubira ategeka abarwanyi be ba Wagner gusubira mu birindiro.

Mu ijambo kuri televiziyo, Perezida Vladimir Putin yavuze ko ubwo bugumutsi ari “ukwishora mu cyaha…icyaha gikomeye…ubugambanyi…gukanga n’iterabwoba.” Ariko hashize amasaha macye, nka kimwe mu kumvikana na Prigozhin, byatangajwe ko ibyaha byose uwo yashinjwaga bivanyweho.

Biratangaje ku “cyaha gikomeye”.

Ubwo butumwa bw’uruvange bwa Putin bwateye kwibazwaho hano, ndetse bihindura uko Perezida Putin abonwa.

Uwahoze ari minisitiri w’iterambere ry’Uburusiya, Andrei Nechaev, Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko: “Itegeko ryatakaje imbaraga zaryo. Yewe n’ibyaba bikomeye ntibigihanwa kubera inyungu za politike. Mu gitondo, ushobora kwitwa umugambanyi. Nimugoroba, ukababarirwa n’ibyaha bakuregaga bikajugunywa.

“Igihugu biraboneka neza ko kiri ku ntango y’impinduka ikomeye.”

Impinduka ikomeye? Ni igitekerezo cyeruye. Ariko niba impinduka ije, ubugumutsi bwa Wagner bwaba ari yo mbarutso? Birashoboka ko habaye kumvikana kandi ubugumutsi bwahagaze. Ariko kuba ibyo byarabaye Putin areba ni igisebo kuri perezida, ari nawe mugaba w’ikirenga w’ingabo z’Uburusiya.

Kandi wamenya ko: Manda ya Putin nka perezida izarangira umwaka utaha.

Konstantin Remchukov ati: “Amatsinda yose y’abakomeye ubu aratangira gutekereza ku matora ya 2024. Baribaza niba bakwiye gukomeza kwiringira Vladimir Putin, nk’uko babikoraga kugeza kuri uku gushaka guhirika ubutegetsi.

“Cyangwa se bashobora gutekereza ku wundi muntu mushya, washobora guhangana n’ibibazo mu buryo bugezweho?”

“Umuntu mushya” ku mwanya wa perezida ntabwo ari ikintu gisanzwe kumva mu biganiro by’abantu bo hejuru mu Burusiya.

Ibyo ntibisobanuye ko impinduka zigiye kubaho muri Kremlin. Niba hari ikintu Putin yamenye gukora neza nyuma y’imyaka 23 ku butegetsi, ni uburyo bwo kubugumaho.

Gusa umwanzuro we w’umwaka ushize wo gutera Ukraine wateje ibibazo bigaragara imbere mu Burusiya; kuva ku bibazo mu bukungu, ku bitero bya za drone ku butaka bw’Uburusiya, kurasa mu bice byegereye umupaka, kwinjira kw’abacengezi mu gihugu, none ubu bigeze ku bugumutsi bwa Wagner.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa