skol
fortebet

Putin yibasiye demokarasi ya Amerika nyuma yo gutsinda amatora yo kongera kuyobora Uburusiya

Yanditswe: Monday 18, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Vladimir Putin ntacyajyaga kumubuza manda ya gatanu nka perezida atsinze ku bwiganze bw’amajwi, kubera kwiyamamazanya n’abandi bakandida batatu bose bemejwe n’ibiro bya perezida w’Uburusiya bya Kremlin.

Sponsored Ad

Ariko ubwo abategetsi bashinzwe amatora bavugaga ko ibyayavuyemo bigaragaza ko Putin yayatsinze ku majwi arenga 87%, Putin yavuze ko demokarasi y’Uburusiya ikorera mu mucyo kurusha ibihugu byinshi byo mu burengerazuba bw’isi.

Mu by’ukuri, nta mukandida wa nyawe utavuga rumwe n’ubutegetsi wemerewe kwiyamamaza.

Abashyigikiye Alexei Navalny, wapfuye wanengaga Putin, bakoze imyigaragambyo y’umuhango.

Igikorwa cyabo bise "icya saa sita z’amanywa cyo kwamagana Putin" cyatumye imirongo miremire y’abatora ijya mu mijyi y’Uburusiya irimo no mu murwa mukuru Moscow n’i St Petersburg, hamwe no hanze ya za ambasade nyinshi z’amahanga, ariko ibyo ni hahandi ntibyari kugira icyo bitanga na kimwe ku biva mu matora.

Umuryango OVD-Info ukurikiranira hafi ibibera mu Burusiya wavuze ko Abarusiya nibura 80 batawe muri yombi. Ntabwo hongeye kubaho ibitero bya hato na hato ku biro bimwe by’itora byabaye ku wa gatanu.

Ibihugu byo mu burengerazuba byamaganye ayo matora bivuga ko atakozwe mu bwisanzure cyangwa mu mucyo.

Ubudage bwayise "ingirwamatora" yo ku butegetsi bw’umunyagitugu ucungira ku kuniga (ubwisanzure), ikandamiza n’urugomo.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubwongereza Lord Cameron yamaganye "ikorwa ry’amatora anyuranyije n’amategeko ku butaka bwa Ukraine".

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yavuze ko "umunyagitugu w’Umurusiya arimo gukora ukundi kwigana amatora".

Mu magambo y’inshuti ya Navalny, yitwa Leonid Volkov, mu cyumweru gishize yakubitanywe ubugome n’icyuma kimeze nk’inyundo bakoresha mu guhonda inyama ngo zorohere, aho iri mu buhungiro muri Lithuania, yagize ati: "Ijanisha ryahawe Putin, birumvikana, ntirihuye na gato n’ukuri."

Abarusiya bari bafite iminsi itatu yo gutora, ndetse abantu bo mu turere twa Ukraine twigaruriwe n’Uburusiya bo bari bafite igihe kirekire kurushaho, mu kugerageza kwemeza abahatuye ngo bajye gutora.

Amakuru avuga ko umwe mu bakozi b’akanama k’amatora yishwe ku cyumweru mu mujyi wa Berdyansk wigaruriwe n’Uburusiya, ndetse abahatuye bavuze ko abakorana n’Uburusiya bagiye inzu ku yindi bafite udusanduku tw’itora baherekejwe n’abasirikare bafite imbunda.

Ariko kuri shene za televiziyo zigenzurwa bikomeye na leta, ibyavuye mu matora byashimagijwe nk’intsinzi.

Umwe mu banyamakuru wari wishimye cyane yavuze ko "iki ni ikigero kirenze ukwemera cyo gushyigikira [Putin] n’ubumwe kuri Vladimir Putin", "n’ubutumwa ku bihugu byo mu burengerazuba".

Perezida Putin we yari atuje kurushaho ubwo yasubizaga ibibazo by’abanyamakuru, ariko yashimagije ibikorwa byo kwiyamamaza mu matora ya perezida mu Burusiya, avuga ko biteye imbere cyane kurusha muri Amerika, atanga urugero rwo gutora mu Burusiya hifashishijwe uburyo bwa internet, abategetsi bavuze ko bwatumye abatora miliyoni umunani na bo bitabira amatora.

Mbere, Putin yari yafashwe amashusho akanda rimwe kuri mudasobwa na we ashyira mu ngiro uburenganzira bwe bwo gutora.

Yumvikanishije ati: "[Amatora] Anyuze mu mucyo kandi nta kubogama na gucye kurimo", "si nko muri Amerika ahari uburyo bwo gutora hifashishijwe ubutumwa bwo ku iposita... [aho] ushobora kugura ijwi ku madolari 10 y’Amerika".

Indorerezi zigenga zo mu muryango wa Golos zangiwe kugenzura ayo matora, ariko hari amakuru yuko habayeho inenge muri aya matora, hamwe no kotsa igitutu abakozi batari aba leta ngo batorere ku biro by’itora cyangwa mu buryo bwa internet.

Perezida Putin yashimye impirimbanyi z’amatora zashishikarije abatora kuyitabira ku bwinshi, nubwo yamaganye abangije amatora, avuga ko bazabihanirwa.

Ku nshuro ya mbere, Putin yakomoje kuri Alexei Navalny mu izina, ukwezi kumwe nyuma yuko uyu wamunengaga bikomeye apfiriye muri gereza yari afungiyemo ukwa wenyine mu mpera ya ruguru y’isi.

Mu ijambo bishoboka ko ryari iryo kuvuguruza ibirego bya henshi ko ari we wishe Navalny, Putin yemeje amakuru ko yari yarigeze gutekereza ku kuba yamugurana imfungwa zifungiye mu burengerazuba, ariko akemera ko uwo wari umucyeba we atazongera na rimwe kugaruka mu Burusiya.

Ati: "Navuze ko mbishyigikiye ariko, mu buryo bubabaje, ibyabaye byarabaye. Ibyo wabikoraho iki? Ni uko ubuzima bumeze."

Yulia Navalnaya, umupfakazi wa Navalny, yavuze ko yatonze umurongo amasaha atandatu hanze y’ambasade y’Uburusiya i Berlin mu Budage, mu rwego rw’igikorwa cy’imyigaragambyo yo kwamagana amatora.

Yavuze ko ku rupapuro rw’itora rwe yanditseho izina ry’umugabo we wapfuye, ndetse ashimira buri muntu wese witabiriye icyo gikorwa, ku kumuha "icyizere ko buri kintu cyose kitapfuye ubusa".

Undi mugore watoye yigaragambya i London mu Bwongereza yavuze ko yatonze umurongo amasaha arenga arindwi, mbere yo gutora.

Impirimbanyi akaba n’umunyamategeko Lyubov Sobol, yavugiye i Washington muri Amerika ko aya majwi y’abatoye mu kwigaragambya atazabarwa mu byavuye mu matora bya Kremlin, "ariko ubu bufatanye, iki kimenyetso, na cyo ni ingenzi".

Amatora ya perezida mu Burusiya nta na rimwe yari yitezwe ko abazamo gufata abakandida mu buryo bungana. Kremlin igenzura bikomeye urubuga rwa politiki, ibitangazamakuru hamwe n’amatora.

Umukandida Nikolai Kharitonov w’ishyaka rya gikomunisiti yashoboye kubona amajwi arenga gato 4%, mu gihe bagenzi be babiri bandi bo babonye ari munsi y’ayo.

Nta n’umwe muri abo bakandida batatu wari umukandida ukomeye, ndetse mbere y’amatora Kharitonov yanashimye Perezida Putin kubera "kugerageza gukomeza igihugu kikagera ku ntsinzi mu bice byose".

Abarusiya babarirwa muri za miliyoni bagomba kuba batoye Putin kuri manda ya gatanu nka perezida ku ruhande rumwe kuko babona nta wundi mukandida wizewe uhari.

Ariko ibi ni ukubera ko Kremlin yakuye mu rubuga rwa politiki uwo ari we wese wabonwaga ko yashobora guhangana bikomeye. Abatavuga rumwe n’ubutegetsi barafunzwe, cyangwa barahunga, cyangwa bahatakariza ubuzima.

Mu byumweru bicye, hari harimo kumvikanishwa ko umunyapolitiki witwa Boris Nadezhdin, udashyigikiye intambara y’Uburusiya muri Ukraine, yashoboraga kwemererwa kwiyamamaza.

Ariko mu kwezi gushize, akanama k’amatora karamwangiye, mu gihe Abarusiya, banyuzwe n’ubutumwa bwe, bari barimo kwiyongera, ndetse bagatonda imirongo biyandikisha ko bamushyigikiye.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa