skol
fortebet

Putin yise ibihano yafatiwe n’uburayi umuriro wugarije Isi

Yanditswe: Wednesday 07, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Putin avuga ko ibihano byafatiwe Uburusiya ari umuriro wugarije isi yose

Sponsored Ad

Perezida Vladimir Putin yamaganye ibihano by’ibihugu by’iburengerazuba byafatiwe Uburusiya kubera intambara muri Ukraine abyita umuriro (fièvre/fever) uteje ikibazo isi yose.

Mu ijambo yagejeje ku nama y’ubukungu i Vladivostok, yavuze ko Uburusiya burimo kemenyera kuba “mu bushotoranyi” mu by’ubukungu bw’iburengerazuba.

Gusa yaburiye ko imibereho myiza y’abanyaburayi yahindutse igitambo cy’ibi bihano mu gihe abakennye cyane batarimo kubona ibiribwa.

Yavuze kandi ko Uburayi burimo kubeshya ibihugu bikennye ku binyampeke birimo kuva muri Ukraine bigenewe ibihugu bikennye.

Mu gihe cy’amezi ibyambu byo ku nyanja bya Ukraine byafunzwe n’ingabo z’Uburusiya, ariko kuva byafungurwa mu kwezi gushize uyu mutegetsi w’Uburusiya avuga ko amato abiri gusa y’ibinyampeke ariyo yagiye muri Africa – ariko ibyo siko bimeze.

Uburusiya bwateye Ukraine tariki 24 Gashyantare(2) kandi ubu bugenzura ahagera kuri 1/5 cy’ubutaka bwa Ukraine.

Amezi atandatu nyuma y’ibitero, ingabo zabwo zasubijwe inyuma hafi ya Kyiv no mu majyaruguru kandi ubu zirimo kwigaranzurwa n’iza Ukraine mu majyepfo n’uburasirazuba.

Ibihugu by’iburengerazuba byafatiye ibihano umubare w’abarusiya begereye ubutegetsi, ubushabitsi bwabo, n’ibigo by’ubucuruzi bya leta.

Moscow nayo yafunze umuhora wa Nord Stream 1 ujyana gas mu Budage, gusa buvuga ko ari ikibazo cya tekinike.

Igiciro cy’ibicuruzwa by’ingufu cyaratumbagiye henshi ku isi, kuwa gatanu ba minsitiri bo mu bihugu by’Ubumwe by’Uburayi(EU) bazaterana ngo bagire icyo bakora.

Putin yamaganye ingingo yo gushyiraho igiciro kuri gas y’Uburusiya, abyita ingingo y’ubucucu.

Yabwiye abamukuriye ko uburengerazuba burimo kugerageza guhatira ibindi bihugu imyifatire yabwo muri iki kibazo.

Kompanyi nyinshi zihutiye kuva mu Burusiya, Putin yavuze ariko ko “ubu turimo kubona uburyo umusaruro n’imirimo mu Burayi birimo gufunga kimwe nyuma y’ikindi”.

Gusa Uburusiya nabwo uwo musonga burawumva, kubera izamuka ry’ibiciro ku masoko yaho no kuba kompanyi zaho ziri kugorwa no kuvana mu mahanga ibyo zikenera.

EU yamaze guhagarika ingendo zigana mu Burusiya kandi mu cyumweru gishize ibihugu 27 bigize uwo muryango nanone byarakaje Moscow byiyemeza kugora kurushaho Abarusiya kubona Visa yo kubigendamo.

Visa ihenze kurushaho ya Schengen igera mu bihugu 22 bya EU ishobora kuza kongerwa igiciro.

Ibihugu bitatu byo mu karere ka Baltic byo byumvikanye kubuza Abarusiya kwambuka bava mu Burusiya na Belarus, keretse ari abashoferi b’amakamyo, abasanze imiryango yabo, cyangwa abatabazi.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa