skol
fortebet

Putin yongereye abasirikare be Umushahara ho 10%, yiyemeza gukomeza urugamba kuri Ukraine

Yanditswe: Friday 26, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Perezida w’Uburusiya yashyize umukono ku itegeko-teka rizatuma mu mezi ari imbere abasirikare b’iki gihugu bashobora kongerwaho abandi 137,000.

Sponsored Ad

Perezida w’Uburusiya yashyize umukono ku itegeko-teka rizatuma mu mezi ari imbere abasirikare b’iki gihugu bashobora kongerwaho abandi 137,000.

Kuri ubu, Uburusiya bufite abasirikare barengaho gato miliyoni imwe, hamwe n’abakozi b’abasivile 900,000 bakora mu gisirikare.

Itegeko-teka rya Perezida Vladimir Putin rije mu gihe mu gihugu hari igikorwa cyo gushaka abinjira mu gisirikare, basezeranywa agahimbazamusyi (agashirikabute mu Kirundi) gatubutse k’amafaranga.

Abategetsi bo mu burengerazuba bavuga ko abasirikare b’Uburusiya bari hagati ya 70,000 na 80,000 bishwe cyangwa bakomeretse kuva Uburusiya bwatera Ukraine mu mezi atandatu ashize.

Hari amakuru ko abareshya abinjira mu gisirikare barimo no gusura amagereza, basezeranya imfungwa kuzirekura no kuziha amafaranga.

Mu itangazo ryo mu byumweru bibiri bishize, minisiteri y’ingabo z’Ubwongereza yavuze ko za batayo z’abakorerabushake zirimo gushyirwaho mu turere twinshi two mu Burusiya.

Kandi ko zishobora kuba zizaba zigize igice cy’abasirikare bashya bagiye kwinjira mu gisirikare.

Ariko muri iryo tangazo, minisiteri y’ingabo z’Ubwongereza yavuze ko "ibigero [ikigero] biri hasi cyane byo gushishikara kw’abaturage mu kwitabira ubukorerabushake bwo kurwana muri Ukraine", bivuze ko bizagorana kubona umubare ucyenewe w’abasirikare.

Mbere, Uburusiya bwari bwasezeranyije igikorwa cy’igihe gito, kigera ku ntego, ubwo bwateraga Ukraine ku itariki ya 24 y’ukwezi kwa kabiri uyu mwaka.

Ariko kwirwanaho gukaze kw’Abanya-Ukraine kwahagaritse intambwe yabwo, ndetse mu byumweru bya vuba aha bishize, ahabera imirwano ahanini hagumye aho hasanzwe, ntihatsinsuka.
BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa