skol
fortebet

Raila Odinga yasabye Ambasaderi wa America kwitonda cyane ko Kenya itakiri mu bukoroni

Yanditswe: Friday 18, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umunyapolitiki Raila Odinga utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kenya yasabye Ambasaderi wa Leta zunze za Amerika (USA), Meg Whitman, gufunga umunwa, amubwira ko igihugu cyabo kitari mu bukoloni.

Sponsored Ad

Aya magambo Odinga yayavuze kuri uyu wa 17 Kanama 2023 asubiza Ambasaderi Whitman wavuze kuri uyu wa 16 ko amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Kenya yagenze neza, kandi ko nta majwi yibwe.

Ambasaderi Whitman waganirizaga abayobozi bo muri Kenya barimo Perezida William Ruto, yagize ati: “Nageze muri Kenya habura iminsi ngo amatora rusange ya 2022 abe. Nta kidasanzwe nabonye. Muri Kenya habaye icyo abasesenguzi benshi bavuga ko ari amatora y’ubwisanzure, y’umucyo kandi yizewe mu mateka yayo.”

Aya magambo yarakaje Odinga maze umwirasi, anamusaba gufunga umunwa. Ati: “Murashaka ngo mbwire Ambasaderi w’umwirasi. Reka Kenya yonyine. Niba imyigaragambyo ishobora guhuriza Ichungwah na Kalonzo mu biganiro, buri kimwe mu myigaragambyo ni cyiza.”

Odinga wari uyoboye inama y’ihuriro Azimio la Umoja ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi, yakomeje ati: “Mubwire Ambasaderi w’umwirasi ko Kenya itakolonijwe na Leta zunze ubumwe. Funga umunwa wawe cyangwa se tuzasabe usubizwe mu gihugu cyawe.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa