skol
fortebet

Raila Odinga yatangaje ko azarahira mu Ukuboza

Yanditswe: Wednesday 29, Nov 2017

Sponsored Ad

Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ ubutegetsi bwa Kenyatta akaba n’ umuyobozi w’ihriro ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kenya (NASA), Raila Odinga, yatangaje ko yiteguye kurahira nka Perezida watowe n’abaturage ba Kenya ku wa 12 Ukuboza uyu mwaka.
Yabitangaje mu gihe ku wa 28 Ugushyingo, Uhuru Kenyatta yarahiriye kuyobora iki gihugu, nyuma y’uko Urukiko rw’Ikirenga rwemeje bidasubirwaho ko yatsinze icyiciro cya Kabiri cy’amatora yasubiwemo nyuma y’uko aya mbere rwari rwayatesheje agaciro. (...)

Sponsored Ad

Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ ubutegetsi bwa Kenyatta akaba n’ umuyobozi w’ihriro ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kenya (NASA), Raila Odinga, yatangaje ko yiteguye kurahira nka Perezida watowe n’abaturage ba Kenya ku wa 12 Ukuboza uyu mwaka.

Yabitangaje mu gihe ku wa 28 Ugushyingo, Uhuru Kenyatta yarahiriye kuyobora iki gihugu, nyuma y’uko Urukiko rw’Ikirenga rwemeje bidasubirwaho ko yatsinze icyiciro cya Kabiri cy’amatora yasubiwemo nyuma y’uko aya mbere rwari rwayatesheje agaciro.

The East African yanditse ko ku wa Kabiri tariki 28 Ugushyingo aribwo Polisi ya Kenya yakomye mu nkokora umugambi wa Raila Odinga n’abamushyigikiye, bari mu rugendo bagana mu myigaragambyo ku kibuga cya Jacaranda giherereye i Nairobi, ikabaminjamo imyuka iryani mu maso.

Nyuma uyu mugabo yahise atangaza ko nkuko Kenyatta yarahiriye kuyobora Kenya, nawe ku wa 12 Ukuboza azarahira nka Perezida watowe n’Abanya-Kenya.

Mu magambo yabwiye inzego z’umutekano ubwo zabahagarikaga yagize ati "Ntabwo ngiye gucika intege, nzarahira nka Perezida ku munsi w’Ubwigenge (Jamhuri Day), ni njyewe Perezida w’ukuri.”

Yatangaje ko indahiro ye izaba ishingiye ku ngingo ya Mbere y’Itegeko Nshinga rya Kenya, ivuga ko ubutegetsi nyabwo bushyirwaho n’abaturage kandi ko azashingira ku byavuye mu matora ya mbere urukiko rwatesheje agaciro, avuga ko yari yayatsinze amajwi bakayahindura.

Odinga yahamije kandi ko adateze kwemera no kubaha Perezida Kenyatta na Guverinoma ye, nubwo yarahiye ejo hashize kuko urukiko rwemeje ko atatsinze mu matora ya mbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa