skol
fortebet

Raila Odinga yemeye ashinyiriza imyanzuro y’Urukiko rw’ikirenga

Yanditswe: Monday 05, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Raila Odinga yemeye kwakira ibyavuye mu bushishozi bw’urukiko nubwo atemera ko bihuye n’ukuri yaregeye.
Ubunyamabanga bwo kwamamaza Raila Odinga bwasohoye itangazo rivuga ko "twubashye igitekerezo cy’urukiko nubwo twamaganye tweruye umwanzuro warwo uyu munsi".
Mu itangazo Raila Odinga, rivuga ko guhirimbana bitarangiriye hano, ko mugihe cya vuba kiri imbere azatangaza igikurikiraho agiye gukora "mu gukomeza urugamba rwo guharanira umucyo na demokarasi".
Yakomeje avuga ko abanyamategeko be (...)

Yakomeje avuga ko abanyamategeko be berekanye ibimenyetso bigaragara ariko ubucamanza bubirenza ingohe. Bati "Uru rubanza ntabwo ariryo herezo ry’ishyaka ryacu ahubwo rwaduteye imbaraga zikubye zo guhindura igihugu cyacu icy’uburumbuke na demokarasi aho buri munya Kenya wese yibonamo.Turashimira abarwanashyaka bacu n’abanya Kenya bari hirya no hino kudushyigikira.

Martha Koome, perezida w’Urukiko rw’Ikirenga rwa Kenya,yavuze ko Urukiko rw’Ikirenga rutatesha agaciro ibyatangajwe na komisiyo y’amatora kuko bamwe mu bakomiseri bayo “bivanye ku munota wa nyuma” wo gutangaza amajwi mu bagize iyi komisiyo.

Yagize ati: “Abo bakomiseri bane nta nyandiko n’imwe bahaye uru rukiko yerekana ko ibyavuye mu matora bishidikanywaho kandi ntibasobanura impamvu bagiye kubara ibyavuye mu matora mu gikorwa bavuze ko ‘cyijimye’.”

Yavuze ko nubwo aba bakomiseri ari ingenzi mu mitegekere ya komisiyo ariko kuba barivanyemo mu bayigize bidahagije ngo ibyavuye mu matora biseswe.

Umwanzuro w’Urukiko rw’Ikirenga rwa Kenya nta handi ujuririrwa muri icyo gihugu.

Uyu mwanzuro usobanuye ko mu gihe nta gihindutse William Ruto agomba kurahira nka perezida mushya wa Kenya mu gihe kitarenze iminsi irindwi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa