skol
fortebet

RCA: Umudepite wahoze ari inyeshyamba yarashe mu nteko

Yanditswe: Tuesday 30, Oct 2018

Sponsored Ad

Umudepite mu nteko ishinga amategeko ya Repubulika ya Centre Afurika yarashe mu kirere kuri uyu wa Mbere ubwo bari mu mirimo y’ inteko bagiye gutora Perezida w’ umutwe w’ Abadepite.

Sponsored Ad

Depite Alfred Yekatom , wahoze ari umuyobozi w’ inyeshyamba yasohoye imbunda ya pistole arasa mu kirere ubwo hari habayeho ukutumvikana.

Icyateye Depite Yekatom kurasa mu kirere ntabwo cyamenyekanye neza. Amaze kurasa mu kirere imirimo y’ inteko yasubitswe mu gihe cy’ isaha imwe , abashinzwe umutekano basaka buri muntu.

Imirimo y’ inteko yaje gusubukurwa abadepite batora Baboua, Laurent Ngon-Baba nka Perezida w’ Inteko 112. Aya matora yabaye nyuma y’ iminsi itatu uhagarariye abayisilamu mu nteko Karim Meckassoua yegujwe. Meckassoua wegujwe, yari yatowe muri 2016 nyuma y’ umwaka w’ imvururu hagati y’ abakirisitu na abayisilamu itorwa rye ryafatwaga nk’ inzira y’ ubumwe n’ ubwiyunge.

Ku Cyumweru Meckassoua yavuze ko atemeranya. Perezida mushya w’ Inteko Depite Ngon-Baba yavuze ko agiye gukemura ibibazo ahereye ku kibazo cy’ amikoro. Kunyereza umutungo wa Leta biri mu byatumye Meckassoua yeguzwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa