skol
fortebet

RDC: Abakongomani miriyoni 43.9m bamaze kwiyandikisha kuzitabira amatora yo mu kuboza

Yanditswe: Tuesday 23, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Komisiyo y’amatora muri RDC (CENI), yatangaje koi maze kwandika abaturage babarirwa muri miriyoni 43,9 biteguye kwitabira amatora rusange azaba mu mpera z’uyu mwaka.

Sponsored Ad

Ni umubare munini cyane ugereranije n’uwari witabiriye itora nk’iri riheruka, kuko uru rwego rwari rufite kuri risiti miriyoni 40.4 zitabiriye icyo gihe.

CENI yatangaje iyi mibare nyuma y’uko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tshisekedi batangiye kwigaragambya bavuga ko nta mucyo uri mu itegurwa ry’amatora n’ibindi bibazo byugarije igihungu nk’ibiciro bihanitse ku isoko.

Ubu muri RDC umwuka wa politiki watangiye kuba mubi ku ruhande rw’abadashyigikiye ubutegetsi batangiye kwigaragambya, nyamara harabura igihe gito ngo amatora abe kuko ateganijwe kuwa 20 ukuboza kandi na Peresida Felix Tshisekedi kuri kwamaganywa ubu arashaka indi manda.

Mu mpera z’icyumweru gishize, abashinzwe umutekano barashe imyuka biryani mu maso y’abigaragambyaga bamagana guverinoma ,bavuga ko Abakandida batavuga rumwe n’ubutegetsi batinze kugaragazwa kandi igihe cyo gutora cyegereje.

Abigaragambyaga mu gihugu gifite miliyoni zisaga 95 z’abaturage na bo bararakaye cyane kubera ikiguzi cy’ubuzima kiri hejuru, umutekano muke wabaye karande mu burasirazuba bw’igihugu, aho imitwe yitwara gisirikare yigaruriye ibirombe by’amabuye y’agaciro no kujujubya abaturage.

CENI yavuze ko kandi uyu mutekano muke watumye bidashoboka kwandika abifuza gutora mu bice byinshi,icyakora ngo irimo gushaka ubundi buryo bushoboka.

Abakuriye abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuze bakiriye neza umubare w’abiyandikishije, gusa bashyizeho abagenzuzi kugira ngo basuzume iyo mibare mu minsi itanu.

Ni nyuma y’uko OIF (Organisation International de la Francophonie) yagenzuye amatora y’ubushize ihakanye ko ayuyu mwaka itazayagenzura, byatumye abatavuga rumwe n’ubutegetsi bagira impungenge z’ibiri kuyakorwamo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa