skol
fortebet

RDC:Abanyapolitiki batangiye kwigizwayo, Delly Sesanga yarusimbutse

Yanditswe: Tuesday 01, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Kuri iki Cyumweru gishize, umunyapolitiki Delly Sesanga aganira n’abanyamakuru i Kananga, yababajwe n’ibikorwa yita iby’ubunyamaswa byamukorewe hamwe n’abari kumwe nawe ku wa Gatandatu ageze mu murwa mukuru wa Kasai Central.

Sponsored Ad

Ati: “Natewe ikintu, binkomereye kumenya uburemere bwacyo. Narakomerekejwe, mva amaraso. Narokotse gushaka kunyica ..."

Nk’uko iyi nkuru dukesha mediacongo.net ikomeza ivuga, yakomeje avuga ko ari igikorwa cyari kigamije kwikiza uwo bahanganye muri politiki.

Uyu munyapolitiki, Perezida w’ishyaka ENVOL, arashinja guverinoma, cyane cyane guverinoma ya Kasai Central, kuba yarateguye iki "gitero".

Delly Sesanga usanzwe ari umudepite watorewe Luisa na Kananga, yamaze kwemeza ko ari umukandida ku mwanya wa perezida mu matora yo mu Kuboza 2023. Yari muri Kananga mu rwego rwo kuzenguruka intara z’igihugu ashaka abazamutora. Avuga ko azamarayo iminsi irenga icumi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa