skol
fortebet

RDC: Abatavuga rumwe na Tshisekedi bahagurukiye rimwe bavuga amagambo akomeye

Yanditswe: Wednesday 03, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Repubulika ya demokarasi ya Kongo barahamagarira abanyagihugu kwishyira hamwe bakarwanya Felix Tshisekedi watangajwe na komisiyo y’amatora muri Kongo CENI ko ariwe watsinze amatora yabaye tariki 20 z’ukwezi gushyize.

Sponsored Ad

Abo banyapolitike, barimo Moise Katumbi Tchapwe umuyobozi w’ishyaka Ensemble Pour la Republique na Bwana Martin Fayulu, w’ishyaka ECIDE bombi bari abakandida biyamamarizaga umwanya w’umukuru w’igihugu.

Mu magambo akomeye,aba bombi bavuze ko Tshisekedi atatsinze amatora basaba abakongomani guhaguruka bakamurwanya.

Mu ijambo yagejeje ku banyekongo abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze zitandukanye, umunyapolitike Moise Katumbi uri ku mwanya wa kabiri mu majwi y’ibanze yataganjwe na CENI yavuze ko we n’ishyaka rye n’abamushyigikiye bose batemera ibyavuye mu matora.

Uyu mugabo kandi yeruye avuga ko kuba Komisiyo y’Amatora muri Kongo CENI yaratangaje by’agateganyo intsinzi ya Felix Tshisekedi bisobanura ubujura bukabije butagomba kwihanganirwa n’abanyekongo.

Aha Katumbi ahamagarira abanyekongo kutemera ibyavuye mu matora bagahugurukira icyarimwe mu bice byose bigize igihugu kurwanya icyo yise gushyira igihugu mu kaga.

Katumbi yavuze ko yiteguye gukora ibishoboka byose kugirango Tshisekedi atongera kuyobora Kongo.

Nyuma y’iminota mike Katumbi atangaje ibyo undi munyapolitike Martin Fayulu nawe yasohoye ubutumwa bwamagana ibyavuye mu matora.

Mw’ijwi rikakaye mu rurimi rw’i Lingala, Martin Fayulu wanabaye umukandida mu matora yo muri 2018 yanenze ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi abushinja guhonyora uburenganzira bw’abaturage.

Mu magambo ye yongeyeho agira ati "Tshisekedi ntabwo yatowe n’abaturage ba Kongo, ibyo mwese murabizi, none nitudahaguruka ngo tumurwanye, igihugu cyacu kiragwa mu kaga. Muhaguruke turwanye Tshisekedi wamunze igihugu cyacu na za ruswa mu bigo byose bya Leta."

Usibye abo banyapolitike bahatanira umwanya w’umukuru w’igihugu, ubuyobozi bw’umutwe w’inyeshyamba za M23 bwatangaje ko budashobora kwemera na gato ko Prezida Felix Tshisekedi, yongera kuyobora Kongo indi myaka itanu kuko bavuga ko ntacyo yamariye abanyagihugu.

Uyu mutwe wongeye gutangaza ko witeguye gufatanya na Corneille Nangaa wahoze ayobora komisiyo y’amatora CENI, hamwe n’umutwe we wa politike Alliance du Fleuve Congo kurwanya Tshisekedi mu nzira zose zishoboka yewe no guhirika ubutegetsi bwe nibiba ngombwa.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi batangaje ko mu gihe CENI ikomeje gutsimbarara ku byemezo byayo, bazajya mu myigaragambyo izabera icyarimwe mu gihugu hose mu rwego rwo kwanga ibyavuye mu matora.

Hagati aho leta ya Kongo yari yatangaje ko abatemera ibyavuye mu matora bose bagomba kwandikira inzego za leta zirimo n’urukiko rw’ikirenga ari rwo rufata umwanzuro wa nyuma ku mpaka z’amatora.

IJWI RY’AMERIKA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa