skol
fortebet

RDC: CENI yasubije abagitekereza ko amatora atazaba

Yanditswe: Tuesday 19, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Muri Repuburika ya Demokrasi ya Congo haraye harangiye igihe kingana n’ukwezi abakandida bari bahawe ngo biyamamaze,mu gihe amatora azaba kuri uyu wa gatatu.

Sponsored Ad

Kugeza muri iyi minsi ya nyuma, haracyari impungenge ko ashobora kutaba kubera Komisiyo iyashinzwe, CENI,igowe n’ibibazo byinshi by’ubukungu,cyane cyane kubura ku indege zo kugeza ibikoresho by’amatora mu ntara zose z’icyo gihugu kinini -RD Congo iruta ubunini Tanzania, Kenya, Uganda, U Rwanda n’Uburundi byose ubiteranyije.

Ibarurwamwo abaturage miliyoni 100, muri abo abiyandikishije gutora bagera hafi kuri miliyoni 44.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa mbere,umuvugizi wa CENI, Patricia Nseya yagize ati"Bagabo, bagore banyamakuru, mugende mubwire abakiri kujijinganya mu mitima ko amatora azaba kuri uyu wa gatatu itariki 20 Ukuboza 2023."

Yongeyeho ati: "mbisubiyemo hano kandi ubu: kuri uyu wa gatatu tuzagira amatora ane mu ntara 26: amatora y’umukuru w’igihugu, ay’abadepite ku rwego rw’igihugu n’urw’intara hamwe n’amatora y’abajyanama b’amakomine."

Madame Nseya yemeje ko ibikoresho byose bizaba biri ahazabera amatora hose. Yavuze ko n’i Kisangani hibwe impapuro z’amatora zigera ku 8.000 nibindi boherejeyo ibindi.

Igikorwa cyo gukwirakwiza ibikoresho mu gihugu cyafashijwe n’ingabo za ONU muri Congo, MONUSCO. CENI yahawe kandi ubufasha na Misiri (Egypt) yayoherereje indege za Antonov zo gutwara ibikoresho.

Habayeho kandi n’ikibazo cy’amakarita y’itora yapfuye kubera ko yasohowe n’imashini nabi.

Abo byabayeho - CENI ivuga ko ari ibihumbi 50.000 - bamaze kubona ayandi. Ariko n’utarayibonye cyangwa igatakara, Komisiyo ishinzwe amatora yavuze ko izamureka agatora.

Umukuru wayo, Denis Kadima, yavuze ko "amategeko avuga ko umuntu yemererwa gutora iyo izina rye riri ku rutonde rw’abiyandikishije gutora."

Avuga ko hazaba hariho uburyo bwo guhinyuza uwo ari we n’ubwo ataba afite iyo karita.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa