skol
fortebet

RDC:CENI yatangiye kubarura amajwi mu gihe hamwe amatora yakomeje

Yanditswe: Thursday 21, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Muri Repuburuka ya Demokrasi ya Congo Komisiyo ishinzwe amatora CENI iri mu gikorwa cyo kubarura amajwi yavuye mu matora yo kuri uyu wa gatatu itariki 20 Ukubzoza. Ariko nanone, amatora yakomeje mu bice bitashoboye gutora ejo kubera ikibazo cy’ibikoresho.

Sponsored Ad

No mu murwa mukuru Kinshasa hari ibiro by’itora byakoze kuri uyu wa kane.

Ku munsi w’amatora,hari aho imashini n’ibindi bikoresho by’amatora bitakoze neza, hari abatoye kugeza saa kumi n’imwe z’uyu wa kane, nk’uko abanyamakuru ba BBC dukesha iyi nkuru babyiboneye.

Muri komine Karisimbi mu mujyi wa Goma muri Kivu ya Ruguru, abatashoboye gutora ejo bazindukiye ku biro by’itora bya Musawato basaba uburengenzira bwabo.

Ushinzwe ibyo biro, Matthieu Ruchogoza, yabibemereye amaze kubona imashini z’itora.

Marie-France, umukuru w’ibiro by’itora bimwe yabwiye BBC ati :"Ibikoresho bimwe na bimwe byo gutora bitakoze neza byasimbujwe hashize amasaha menshi cyane, amatara yagiye acika nijoro...ni zimwe mu mbogamizi zabaye aha ngaha, ariko ibiro byose byafugunye hanyuma birafunga.’’

Mu bice bimwe na bimwe by’igihugu,Komisiyo ishinzwe amatora CENI yemeye ko amatora akomeza ku munsi wa kabiri, bikaba ari ubwa mbere bibaye kuva mu 2006.

Komisiyo ishinzwe amatora yari yatangaje ko igomba kubahiriza igihe cyo gutora kingana n’amasaha 11 uhereye isaha ibiro byose birafungurira nk’uko amategeko avuga.

’’Abatora hafi 70% batoye uyu munsi’’ niko umuyobozi wa CENI, Denis Kadima, yemeje ku wa gatatu ku mugoroba ubwo yatangaga icyereranyo cya mbere cy’uko amatora yagenze.

Mu ntara 26 zigize Congo, izabayemo ibibazo byo gutora kurusha izindi ni 12: Lualaba, Haut Lomami, Mai Ndombe, Lomami, Kasai Oriental, Sankuru, Kwilu, Kwango, Ituri, Kivu y’Epfo, Kivu ya Ruguru na Kinshasa.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa