skol
fortebet

RDC: Ikibazo gihuriweho cyatumye amatora atinda gutangira mu bice byinshi

Yanditswe: Wednesday 20, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Uyu munsi tariki ya 20 Ukuboza nibwo Abanyekongo benshi babyukiye mu matora rusange aza gutorerwamo Perezida,abagize inteko ishinga amategeko,abayobozi b’Intara n’aba Komini.

Sponsored Ad

Ibiro by’amatora mu gihugu cyose ni 74.000. Byari biteganyijwe ko amatora atangira saa kumi n’ebyiri zaa mu gitondo hanyuma agasozwa saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Henshi abazindutse basanze amafishi yo gutoreraho atarahagera.

Kinshasa,Umujyi usanzwe urangwa n’urujya n’uruza rwinshi, kuri uyu munsi w’amatora mu masaha ya mu gitondo imihanda yarimo ubusa.

Nkuko Ikinyamakuru Actualite.cd kibitangaza,ahitwa Lycée Kabambare, St Pierre, Lycée Matonge, Sévigné (Kasa-Vubu),abatora bahageze saa kumi n’ebyiri babura amafishe.

Ahagana saa moya na 20,hirya no hino muri Kinshasa amatora ntabwo yari yagatangiye,abantu bari bagitegereje.

Kuri L’école Angeli Puéri i Brikin,amatora yatinze gutangira kubera ko lisiti y’itora yari itaraboneka.Aho ni Kinshasa.

Muri komini Barumbu, ku kigo Saint-Robert,abatora bazindutse ariko amatora ntiyatangirira igihe kubera kubura amafishe yo gutoreraho.

Ku kigo cyitwa Saint Damien i Ngaliema,amatora yatinze gutangira kubera ko imashini zitakijwe kubera ikibazo cy’umuriro.Byabaye ngombwa ko hajya gushakwa Bateri.

Mu mujyi wa Kenge,imashini zahageze zitinze bifata umwanya munini wo kuzicana,bitinza amatora.

I Bukavu,ahitwa Tumaini, kuri Collège Alfajiri,kuri Trinité no kuri l’Institut Mapendo,amatora yatangiye saa mbili.

Ahitwa Mbotama, muri Komini Kisenso i Kinshasa,insinga z’amashanyarazi zabaye ikibazo bitinza amatora.

Ahitwa Mbuji-Mayi,byageze saa mbili amatora ataratangira,abaturage bategereje, bamwe barambiwe barataha.

Ahitwa Mumali-Muimpe School,muri Komini de Dieu,ibiro by’itora byageze saa 6H30 bigifunze,nta batoresha,nta mafishi,nta lisiti y’itora nta n’umuriro w’amashanyarazi.

I Goma (Amajyaruguru ya Kivu), gutora byagombaga gutangira ahagana saa moya n’igice za mu gitondo ku biro by’itora bimwe na bimwe.

Ni kimwe n’ahitwa Ndahura, les volcans, Saint Joseph, Uzima n’ahandi.

Abantu bashika hafi miriyoni 44 bagiye mu matora rusangi muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, baratora umukuru w’igihugu, abashingamateka ku rwego rw’igihugu n’urwo intara, hamwe n’abajenama b’amakomine.

Mu bindi bice, batinze barimo kugenzura inyandiko z’itora no gutunganya imashini.

Bamwe mu batora ntibasanze amazina yabo ku rutonde rw’abatora.Ibyo byabaye ahitwa VBD Nyabyinyu werekeza mu karere ka Lac Vert.

Kugeza saa moya n’iminota 50 za mu gitondo ku isaha yaho, gutora byari bitaratangira ku biro byinshi by’itora byo mu mujyi wa Goma.

Ikibazo gihuriweho henshi muri RDC,nuko habaye ikibazo cyo kugeza ibikoresho by’itora ku biro azakorerwaho bitandukanye.

Ibi byatumye hamwe na hamwe kugeza ubu nta byangombwa,abantu baracyategereje gusa ubuyobozi buvuga ko amatora araba byanze bikunze.

Ibiro bikuru by’amatora biri ku ishuri rya Athénéede la Gombe -aho biteganyijwe ko umukuru w’igihugu uriho, Felix Tshisekedi, n’umwe mu bo bahanganye , Martin Fayulu- bajya gutorera.Aha naho amatora ntiyatangiriye igihe.

Abarenga miliyoni 40 biyandikishije kuri lisiti yo gutora aho abakandida nka Felix Tshisekedi,Martin Fayulu,Moise Katumbi na Dennis Mukwege aribo bahabwa amahirwe.

Komisiyo yigenga y’amatora,CENI,izatangaza imibare y’agateganyo y’ibyavuye mu matora kuwa 31 Ukuboza 2023.

Ibyo wamenya kuri aya matora muri DR Congo:


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa