skol
fortebet

RDC: Imiryango idaharanira inyungu yasabye Denis Mukwege kuzahatana na Tshisekedi mu matora

Yanditswe: Tuesday 19, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ihuriro ry’Imiryango idaharanira inyungu za politike muri Republika ya Demokrasi ya Kongo riri gusaba Dogiteri Denis Mukwege kwiyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu.

Sponsored Ad

Dogiteri Denis Mukwege,yigeze guhabwa igihembo cy’uwaharaniye amahoro kitiriwe Nobel, mu mwaka w’i 2018.

Yatangaje ko abamushyigikiye bamuhaye ibihumbi 100 by’amadolari yo kumufasha guhangana mu matora y’umukuru w’igihugu azaba muri congo ku itariki 20 Ukuboza muri uyu mwaka.

Inshuti z’iyi miryango idaharanira inyungu za politike, zagiye mu bitaro akoreramo mu mu mugi wa Bukavu uri mu burasirazuba bwa RDC bamuzaniye ayo mafaranga yo kumufasha guhanganira intebe y’Umukuru w’Igihugu.

Denis Mukwege, afite imyaka 68, yatsindiye igihembo kitiriwe Nobel kubera ibyo yakoze mu gufasha abagore bafashwe ku ngufu. Kugeza ubu yu mugabo ntaremeza neza niba koko azahatana mu matora y’Umukuru w’Igihugu.

Abakandida baziyamamariza guhatanira gutegeka RD Congo bategetswe kuba bagejeje ibyangombwa byabo ku rwego rw’igihugu rushinzwe itora CENI bitarenze kuwa 8 ukwakira(10) 2023.

Uyu Dogiteri Mukwege, asanzwe azwi cyane nk’umwe mubantu badashyigikira na mba imikorere ya Perezida uriho ubu Felix Tshisekedi.

Muri RDC ubu bari umwuka mubi mu bene gihugu Babura amezi 3 gusa ngo binjire mu matora. Byatewe n’uko Leta ikomeje gutoteza no gufunga bya hato na hato abo ikeka ko batavuga rumwe, yewe n’Abanyamakuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa