skol
fortebet

RDC iri gukora ibishoboka ngo u Bwongereza bufatire u Rwanda ibihano

Yanditswe: Wednesday 12, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Guverinoma ya Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC) ikomeje gusobanurira iy’ubwami bw’u Bwongereza uburyo ikwiye gufatira ingamba u Rwanda.

Sponsored Ad

RDC isobanura ko ingabo z’u Rwanda ziri ku butaka bwayo, aho ngo zagiye gufasha umutwe witwaje intwaro wa M23 irimo kurwanira mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ubutegetsi bw’igihugu bwashimiye ibihugu bikomeye bitandukanye kuba “byarasabye u Rwanda gukura ingabo” muri Kivu y’Amajyaruguru, kandi ngo icyo butegereje ni uko birufatira ibihano. Gusa ngo u Bwongereza bwo bukomeje guceceka kuri iki kibazo.

Kuri uyu wa 11 Nyakanga 2023, Minisitiri w’itumanaho n’itangazamakuru wa RDC akaba n’Umuvugizi wa guverinoma y’iki gihugu, Patrick Muyaya yahuye n’Abongereza barimo Ambasaderi w’ubwami bw’u Bwongereza mu gihugu cyabo, asaba ko iki gihugu kiri mu bivuga rikumvikana ku Isi cyakoresha ububasha gifite.

Muyaya yagize ati: “Ubwami bw’u Bwongereza bukwiye gukoresha ijambo bufite ku Rwanda, bukarwibutsa ko urugomo no gusahura byarangiye, kandi ko igihe cy’ubutabera kije. Ikiganiro cy’ingenzi na Simon Mustard, umuyobozi muri Commonwealth ushinzwe ububanyi n’amahanga muri Afurika na Alyson King ku ruhare rw’igihugu cyabo mu kugaruka kugarura amahoro mu burasirazuba.”

Uyu munyapolitiki ntabwo yagaragaje icyo Ambasaderi King na Simon bavuze kuri ubu busabe, na bo ubwabo ntacyo batangaje ku byo baganiriye. Gusa ikiriho ni uko Leta y’u Rwanda ihakana uruhare ishinjwa na RDC mu mutekano muke umaze igihe mu burasirazuba, igasobanura ko ahubwo ari ukuyobya uburari.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa