skol
fortebet

RDC: Itegeko ryitiriwe Tshiani biivugwa ko ribangamira Katumbi ryamaganywe

Yanditswe: Wednesday 03, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuryango utegamiye kuri Leta w’Abanyamerika uharanira uburenganzira bwa muntu (HRW), urahamagarira inteko ishinga amategeko ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo kwanga umushinga w’itegeko ryitiriwe Noël Tshiani bikomeje kuvugwa ko rigamije kubuza umunyapolitiki Moise Katumbi kuziyamamariza kuyobora igihugu .

Sponsored Ad

HRW ivuga ko abategetsi ba Congo bashobora gukoresha iri tegeko kugira ngo babuze abakandida bamwe kwitabira amatora kubera inkomoko y’ababyeyi babo.

Umuyobozi wungirije wa Human Rights Watch, ishami rishinzwe Afurika, Carine Kaneza Nantulya yagize ati: "Abategetsi ba Congo bashobora gukoresha mu buryo bworoshye itegeko rya Tshiani, riramutse ryemejwe, mu kubuza, mu buryo bunyuranyije n’amategeko, abaturage ba Congo kwiyamamariza imirimo ya politiki."

Byongeye kandi, uyu muryango utegamiye kuri Leta utekereza ko kwemeza uyu mushinga w’itegeko bishobora kongera urugomo.

Yongeyeho ati: "Usibye kuba rivangura, kwemezwa iri tegeko bishobora guteza inkubiri nshya y’ikandamizwa n’ihohoterwa."

Human Rights Watch yerekana ko uyu mushinga w’itegeko ufatwa nko gushaka kwegezayo Moïse Katumbi, uvuka kuri se w’Umugereki, akaba anayobora ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, Ensemble pour la République, ufatwa nk’umwe mu bashobora kutazorohera perezida Félix Tshisekedi mu matora ya perezida agomba kuba mu Kuboza uyu mwaka.

Hagati aho, uyu mushinga w’itegeko wamaze kugezwa mu Nteko ishinga amategeko, aho ukomeje gusuzumwa, ukaba uteganya ko umuntu ukwiye uba umukuru w’igihugu agomba kuba avuka ku babyeyi bombi b’Abanyekongo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa